Tumaze iminsi tubatangariza inkuru zijyanye n’igikorwa cyategurwaga n’Umujyi wa Kigali cyiswe ‘Kigali City Festival’ cyangwa se umuntu agenekereje “isangano ry’Umujyi wa Kigali”, akaba ari igikorwa cyo kwitegura guhagararira u Rwanda mu birori byo gutangiza no gusoza igikombe cy’Isi kizabera muri Afurika y’epfo mu kwezi kwa gatandatu 2010.

Icyo gikorwa rero kuri uyu wa gatanu taliki ya 26/02/2010 nibwo cyatangijwe ku mugaragaro nkuko twari twarabibabwiye. Gusa uburyo iki gikorwa cyatangiye bwabayemo impinduka ntoya cyane z’uko Akarasisi katatangiriye kuri Camp Kigali nk’uko byari biteganyijwe, kubera ikibazo cy’imvura imaze iminsi igwa ari nyinshi, bikaba byaradindije uburyo bwo kugenda mu muhanda wa Nyamirambo nawo ukirimo gukorwa kandi ukaba wari wuzuye ibyondo byinshi ku buryo utaberamo urugendo rw’abantu bagiye mu birori.

Tukigera kuri Stade Regional rero twasanze hari abayobozi batandukanye b’umujyi wa Kigali ndete n’uturere tuwugize barangajwe imbere n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Madamu Aisa Kirabo Kacyira, dore ko n’uwari ayoboye gahunda cyangwa se MC w’ibyo birori yari Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Bwana Paul Jules NDAMAGE.

Mu gutangira rero habanje akarasisi kari kagizwe n’abaje bahagarariye ibigo n’amashyirahamwe anyuranye akorera mu mujyi wa Kigali harimo ay’abatwara za moto ndetse n’amamodoka, amatorero abyina Kinyarwanda, amakipe y’abari n’abategarugori ndetse n’abagabo akina umupira w’amaguru n’abandi batandukanye.

image
Akarasisi karangajwe imbere n’itorero Inganzo Ngari

Nyuma y’ako karasisi hakurikiyeho Mayor w’Umujyi wa Kigali aho yerekanaga Umwari wahebuje ubwiza abakobwa bose bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, uwo akaba ari Akazuba Cynthia uherutse kuba Miss East Africa ndetse akaba yarigeze no kuba Miss Kigali, umwanya agifite kugeza ubu, nk’uko Mayor Kirabo yabitangaje kuko Umujyi wa Kigali utarongera gukoresha amarushanwa yo gutoranya Miss Kigali nyuma y’aho Cynthia yambikiwe ririya kamba.

Cynthia yabajijwe na MC Paul Jules Ndamage icyatumye atsindira kuba Miss East Africa , yagize ati “Nkeka ko ari uko bambwiye ngo ni mvuge ku Rwanda mu munota umwe nkabishobora”. Mubyo yavuze rero icyo gihe harimo ko u Rwanda ari igihugu giherereye mu burasirazuba bwa Afurika yo hagati, kandi ko mu Rwanda nta moko tugira, ndetse ko tukanavuga ururimi rumwe.

image
Miss Akazuba Cynthia

Nyuma yo kwerekana Akazuba, MC Paul Jules yahamagaye umukinnyi uzwi cyane ukina yitwa Samusure muri film abantu bakunze kwita Kanyombya ariko ubundi ikaba yitwa ‘Zirara zishya’. Samusure yasusurukije abari aho ubwo yafataga inanga ya kizungu(guitare) akaririmba umukunzi we Mukarujanga nk’uko abantu benshi babibonye muri iyo film  »Zirara zishya’.

image
Samusure yohereza imitoma kuri Mukarujanga

Samusure rero akiririmba nibwo Umushyitsi mukuru muri ibyo birori yari asesekaye kuri Stade kw’isaha ya 15h40, uwo akaba yari Nyakubahwa Minisitiri w’Imiyoborere myiza James Musoni.

Haje gukurikiraho ijambo ry’ikaze rya Mayor w’umujyi wa Kigali Dr Kirabo Aisa. Mu ijambo rye, yibanze ku kugeragaza ibyiza umujyi umaze kugeraho birimo Isuku itangaza uhageze wese, Umutekano, akaba yanashimiye urubyiruko rw’umujyi ku gikorwa rwiyemeje cyo gutera ibiti mu mujyi icyo gikorwa kikaba cyari gifite agaciro ka Miliyoni 150 ariko uru rubyiruko rukaba rwarabikoze ku buntu.

Ntiyabuze no kuvuga ku gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali akaba yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Republika kuba yaratanze ubushobozi bwose bukenewe ngo hifashishwe abahanga bahanitse ndetse b’inzobere mu kwiga icyo gishushanyo.

image
Mayor Aisa Kirabo Kacyira

Umushyitsi mukuri ariwe Musoni James we mu ijambo rye yavuze ko kuva cyera abanyarwanda bari bashoboye gukora no kwigeza kure ariko bakavangirwa na Politiki y’imiyoborere mibi, yavuze ko iyi gahunda ya Kigali City Festival ari iyo kugaragaza ko Abanyarwanda bashoboye kandi ko u Rwanda rufite byinshi amahanga cyangwa isi yarwigiraho.

Yanaboneyeho kwihaniza bamwe mu banyepolitiki bafite imvugo zikura abantu umutima cyangwa zisesereza cyane cyane muri iki gihe abanyarwanda bitegura amatora arimo n’ay’umukuri w’Igihugu azaba mu kwezi kwa munani uyu mwaka, aha akaba yatangaje ko Leta itazongera rwose kwemerera no kwihanganira abakoresha amanama avugwamo bene izo mvugo zisesereza cyangwa zikura abantu umutima.

Mu gusoza ijambo rye yashishikarije abanyarwanda bose kwitabira kwiyandikisha kuri Liste y’itora ku bagejeje igihe maze bakazitorera neza Umukuru w’Igihugu.

image
Minisitiri Musoni James

Nyuma y’iryo jambo rero nibwo we n’abandi bayobozi bari bateraniye aho bagiye mu kibuga maze bose bagatera ku mipira yari yatondekanyijwe mu rwego rwo gutangiza umukino w’umupira w’amaguru wari ugiye guhuza ikipe y’Intore z’Umujyi wa Kigali ndetse n’ishyirahamwe ATAMIMORWA ry’abatwara za Velo-moteurs hano I Kigali .

image
Minisitiri Musoni na Mayor Kirabo batangiza umupira

Uyu mukino ukaba ari umwe mu mikino yamaze igihe gito ku isi, cyane cyane ko amasaha yari arimo yihuta kandi bugenda bwira dore ko Stade Regional nta matara amurikira ikibuga igira. Uyu mukino waje kurangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi n’ubwo amakipe yombi yagerageje kureba mu izamu inshuro nyinshi ariko abanyezamu bakaba ibamba.

image
Mu gice cya mbere Atamimorwa yabanje kwotsa igitutu Intore z’umujyi wa Kigali

image
Mu gice cya kabiri Intore nazo zarasatiriye cyane ariko biba iby’ubusa

Hagati muri uwo mukino igihe abakinnyi baruhukaga haciyemo udukino ngororangingo(acrobatie)tw’abana bagaragayemo n’abakobwa, ibi bikaba bitari bimenyerewe, nyuma yawo haje kunyura itorero ry’umujyi wa Kigali naryo rishimisha cyane abari bahari.

image
Intore z’itorero ry’umujyi zahamirije
kuburyo bunogeye amaso y’imbaga yari kuri stade

Utu dukino twakurikiwe n’Umuhanzi Princess Priscilla urimo guhogoza Imitima ya benshi muri iyi minsi, uyu muhanzi ukiri muto cyane mu myaka no mu gihagararo dore ko acyiga mu mwaka wa gatanu w’amashuli yisumbuye. Nubwo ari muto mu myaka yerekanye ko mu mutwe we hatandukanye kure cyane n’uko angana mu gihagararo.

Yabanjirije ku ndirimbo ‘Mbabarira’ yuzuyemo amagambo akarishye cyane y’urukundo ku buryo benshi bibaza niba ariwe wayihimbiye, ndetse no mu gihe yaririmbaga iyi ndirimbo wabonaga abayobozi bari hariya banyuzwe.

image
Princess Priascilla aririmba ‘Mbabarira’

Yakurikijeho iyitwa Umunsi umwe yaririmbanye n’umusore nawe uzi kubyina bigatinda witwa Olvis hanyuma aherukiriza ku ndirimbo ye igezweho cyane yitwa ‘Tuwukate'(umuziki).

Nyuma Ya Priscilla rero hari hategerejwe Icyamamare Ngabo Meddard (Meddy). Uyu yatangiye akora ingendo za gisirikare nyuma y’akanya gato ziza kuvamo indirimbo ‘Amayobera’ iyi ikaba yibukije benshi uburyo Michael Jackson yabyinaka kuko wabonaga ntaho bitandukaniye.

Amayobera yakurikiwe na ‘Mubwire’ , noneho ageze ku ndirimbo yindi yise ‘Inkoramutima’ byo biba akarusho kuko Mayor w’umujyi Dr Kirabo yahise ahaguruka abyina ndetse ahamagara n’abandi bayobozi bose basanga Meddy aho yabyiniraga.

Meddy ni we washoje iki gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro isangano ry’Umujyi wa Kigali(Kigali City Festival)ariko kikaba kitarangiriye hariya kuko hari ibindi bikorwa biteganyijwe taliki 21/03/2010, tukaba tubijeje gukomeza kubibakurikiranira no kubagezaho uko gahunda zizakomeza gukurikirana.

image
Meddy yerekanye ko ari indashyikirwa mu muziki nyarwanda

image
Meddy ari kumwe na Machinal Dance Group, iyi ikunze kumufasha kubyina mu bitaramo

Foto:Cyril N
Cyril NDEGEYA-IGIHE.COM/Kigali

http://www.igihe.com/news-7-11-3281.html

Posté par rwandaises.com