Kuri uyu wa gatanu Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yasohoye itangazo ririmo ko Lt Gen. Kayumba Nyamwasa, wari Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Buhinde, yahunze igihugu.

Lt Gen. Kayumba Nyamwasa ni umwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda, yigeze no kuba umugaba mukuru wazo. Indi mirimo ikomeye y’igihugu yashinzwe ni iyo guhagararira u Rwanda mu Buhinde, ari na yo yabarizwagamo kugeza magingo aya.

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga harimo ko Nyamwasa atagihagarariye u Rwanda mu Buhinde cyangwa mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose cyangwa se urwego urwo ari rwo rwose.

Kuri ubu biravugwa ko Nyamwasa yaba aherereye mu gihugu cy’u Bugande, Leta y’u Rwanda ngo yaba yatangiye kureba uko hakoreshwa uburyo bujyanye n’amategeko kugirango atabwe muri yombi agarurwe mu gihugu.

Mbere yuko ahunga igihugu, inzego z’ubutasi z’u Rwanda zamukoragaho iperereza ku byaha bikomeye by’ubugizi bwa nabi, nkuko iryo tangazo ribivuga.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Jill Rutaremara, yatangaje ko Nyamwasa yambutse akajya mu Bugande anyuze i Kagitumba mu buryo butemewe n’amategeko. Hakurya y’umupaka yahise ahahurira n’umushoferi we.

Foto: Photodivision
Ubwanditsi

http://www.igihe.com/news-7-11-3271.html

Posté par rwandaises.com