Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’igihugu cya Congo Brazzaville hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingufu, ibi bikaba byarabereye kuri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, ku ruhande rw’u Rwanda hari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n’amazi, Coletha Ruhamya, naho ku ruhande rwa Congo Brazzaville hari Jean Bruno Ituoa.

Nkuko tubikesha The Sunday Times, isinywa ry’aya masezerano ryabaye rikurikirana n’uruzinduko rw’iminsi itatu rwa bamwe mu bagize guverinoma n’intumwa za Loni, bose bo muri Congo Brazzaville, bagiriraga mu Rwanda, bakaba barasuye ibikorwa bitundukanye bifitanye isano n’ingufu nk’urugomero ruto n’umushinga wa gaze metane mu kiyaga cya Kivu.

Mu ijambo rye, Ruhamya yavuze ko aya masezerano agiye kongera intera y’ubufutanye hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo kurandura ubukene no kwiteza imbere.

Ibihugu byombi byemeranyijwe kugirana ubufatanye mu bikorwa byo kongera umuriro w’amashanyarazi no kuyakwirakwiza, kwita ku ngufu zongera zigakoreshwa (energie renouvelable/renewable solutions) n’ibindi.

Nkuko dukomeza tubikesha The Sunday Times, Ruhamya yavuze ko ubu bufatanye butazagarukira ku guhura imbona nkubone gusa, ko ahubwo bizagenda bigera no ku zindi ntera.

Hejuru ku ifoto: Minisitiri wa Congo ushinzwe ingufu n’amazi, Bruno Jean-Richard Itoua, n’Umunyabanga wa Leta Ushinzwe ingufu n’amazi, Coletha Ruhamya, bari guhana umukono nyuma gusinya amasezerano.(Foto: The Sunday Times)

Kayonga J.

 

http://www.igihe.com/news-7-11-3293.html

Posté par rwandaises.com