Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru muri Village Urugwiro

By Kim Kamasa

URUGWIRO VILLAGE – Nyuma y’igihe kinini abazwa niba azongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repulika, Perezida Paul Kagame, yasobanuye ko ashingiye ku bimaze kugerwaho abona bishoboka ko yaziyamamariza uwo mwanya mu matora ateganyijwe muri Kanama 2010.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri Village Urugwiro ku wa 8 Gashyantare 2010. Nk’uko umukuru w’igihugu yakunze kubigarukaho mu biganiro byabanjirije iki, hari byinshi bishingirwaho kugira ngo umuntu atorerwe kuba umukandida kuri uyu mwanya birimo no kwemezwa n’umutwe wa politiki akomokamo, ari na yo mpamvu abona ko Umuryango FPR-Inkotanyi akomokamo ari wo ufite ijambo rya nyuma mu kwemeza niba azawuhagararira nk’umukandinda. Cyakora kuri we ngo yumva bigishoboka ko yawuhagararira muri aya matora haramutse hatabayeho izindi mpamvu.

Perezida Kagame kandi yongeyeho ati “ubushize FPR yantoreye kuyibera Umuyobozi, ariko ibyo byonyine ntibihagije, ubwo ngomba gutegereza igihe nyir’izina cyo gutoranya uzayihagararira nk’umukandinda”

Abajijwe ku bijyanye n’imvugo ikunze kurangwamo ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri ikoreshwa na Ingabire Victoire uvuga ko ayobora Ishyaka FDU-Inkingi ndetse akaba aniteguye guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika, Perezida Kagame yasobanuye ko rimwe na rimwe hari ibyo abantu bakora kugira ngo bashotore abandi agira ati “ariko burya icyo umuntu ashaka si cyo umuha, ariko iyo bibaye ngombwa itegeko rirakurikizwa cyane iyo akora ibinyuranyije n’amategeko. Icyangombwa ni uko ubumwe, ubusugire, umutekano n’iterambere ry’Abanyarwanda ridahungabanywa”.

Uburezi

Muri iki kiganiro kandi hagarutswe no ku kibazo cy’abanyeshuri baherutse kwirukanwa muri za kaminuza kandi Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini barabahaye uburenganzira bwo kwiga muri izo kaminuza bashingiye ku manota babonye, Perezida Kagame yavuze ko byatewe n’amakosa yakozwe n’inzego zakabaye zikemura iki kibazo, ariko avuga ko we yabonye ari gombwa ko aba banyeshuri basubira mu ishuri kuko nta ruhare bafite mu makosa yakozwe.

Mu rwego rw’uburezi kandi abanyamakuru bagaragaje ko mu bizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2009, amashuri yo mu mujyi ari yo yakoze neza ugereranije n’ayo mu byaro ahanini babona biterwa no kuba abiga mu byaro bashobora kuba badakurikiranwa uko bikwiye.

Kuri iki kibazo Perezida Kagame yasobanuye ko ibi bishobora guterwa n’impamvu nyinshi, ariko uko bimeze kose uwiga mu mujyi afite amahirwe menshi atuma yiga neza kuruta uwo mu cyaro. Muri byo yavuze kuba bafite umuriro w’amashanyarazi, ikoranabuhanga ririmo gukoresha Interineti mu bushakashatsi n’ibindi. Agasobanura ko icyo Leta ahagarariye ikora ari ugushaka uko ibi byagera no ku banyeshuri bo mu cyaro kugira ngo na bo bashobore kubibyaza umusaruro.

Ubutabera

Mu bijyanye n’ubutabera byagarutsweho muri iki kiganiro harimo kuba Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rugiye kurangiza manda yarwo kandi hari imanza nyinshi rutararangiza, Perezida Kagame asobanura ko hari uburyo abona iki kibazo cyakemuka harimo kohereza izo manza kuburanishirizwa mu Rwanda n’ubwo icyo cyifuzo cyakunze kudashyigikirwa n’ubutabera mpuzamahanga. Ngo ibyo ariko ntibica intege Leta y’u Rwanda ari na yo mpamvu itazahwema gukomeza guhagararara kuri icyo cyifuzo.

Hifujwe kandi kumenya icyo isubira mu buryo ry’umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa rizafasha mu gushyikiriza ubutabera, Abanyarwanda bakoze Jenoside  babarizwa ku butaka bw’icyo gihugu barimo Kanziga Agatha akaba n’umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana. Perezida Kagame yavuze ko hari ikintu bizafasha nko kuba Kanziga yarimwe ubuhungiro n’iki gihugu hari ikindi bisobanura.

Ubukungu

Ikibazo cy’itangwa ry’inguzanyo mu mabanki zisigaye zibonwa n’umugabo zigasiba undi, Perezida wa Repubulika yavuze ko hari ibyakozwe kugira ngo izo nguzanyo zikomeze gutangwa harimo kuba Leta yaranyujije amafaranga muri Banki Nkuru y’Igihugu kugira ngo anyuzwe mu mabanki y’ubucuruzi nk’ingwate bityo abaturage bakomeze guhabwa inguzanyo, ariko anemera ko hakwiye gukurikiranwa uburyo bishyirwa mu bikorwa.

Abanyamakuru kandi bagaragaje impungenge z’uburyo Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda (CSR) ishobora kuba irangajwe imbere n’inyungu kurusha uko yita ku kuzamura imibereho myiza y’abaturage bityo bikanatuma ikorana n’abifite gusa. Aha Perezida Kagame yasobanuye ko atumva impamvu iki kigo cyafasha abishoboye, ariko anasobanura ko iki kibazo cyasuzumwa.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=353&article=12208

Posté par rwandaises.com