Kuri uyu wa gatanu taliki ya 12/02/2010, mu nzu ikoreramo inteko ishingamatageko umutwe w’abadepite hatangijwe umwaka w’ubucamanza wa 2010. Uyu muhango ngaruka mwaka uyu munsi wari ubaye ku nshuro ya gatandatu.

Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Perezida w’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Ministiri w’intebe, abaminisitiri ,abakuru b’ingabo na Polisi, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abasenateri n’abadepite ndetse n’abacamanza.

Mu ijambo rye, umushinjacyaha mukuru Bwana Martin Ngonga yashimiye Perezida Kagame kuba yitabiriye iyo mihango ndetse anamushimira inkunga adahwema gutera ubutabera.

Umushinjacyaha mukuru yaboneyeho n’umwanya wo kugeza ku bari aho ibyagezweho n’ubutabera mu mwaka ushize wa 2009 ndetse no kubagezaho ingamba bafite muri uyu mwaka wa 2010 batangiye.

Mubyagezweho hari:

– kuba hari imanza nyinshi zaciwe zirimo nk’izo kunyereza umutungo w’igihugu, kunyereza amafaranga y’ubwisungane mu buvuzi.
– Abayobozi b’inzego zitandukanye za leta bagaragaweho kunyereza umutungu, nabo batawe muri yombi.
– Mu butabera kandi hatanzwe impapuro 13 zo gufata abakoze ibyaha bya Jenoside mu Rwanda. kuri ubu hamaze gufatwa abagera kuri 6, ndetse hakaba hanakorwa dosiye z’abataraboneka.
– Hanashyizweho imbaraga mu kurinda umutekano w’abatangabuhamya.

Umushinjacyaha yatangaje ko ibyo byose byagezweho ku bufatanye bw’inzego zitandukanye. Yanashimiye bagenzi be ubwitange n’umurava bakorana.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga Madamu Cyanzayire Aloyiziya yashimiye Perezida kagame inkunga atera urwego rw’ubucamanza.

Madamu Cyanzayire yagejeje ku bari aho intego nyamukuru zizibandwaho muri uyu mwaka w’ubucamanza batangiye, ari zo: Gushyira ingufu mu kurangiza ibirarane by’imanza; gutanga ubutabera bunoze; gutanga serivise zihuse; kongera ubumenyi bw’abacamanza ndetse no kwita ku manza zigira ingaruka ku muryango nyarwanda.

Ijambo nyamukuru ry’uwo munsi ryari irya Nyakubahwa Perezida wa Repeburika Paul Kagame , washimiye inzego z’ubutabera intambwe ndende zimaze gutera mu gutanga ubutabera bunoze .

Perezida Kagame ati : « Ubutabera iyo buha abantu ikizere bukuzuzanya n’izindi nzego bituma u Rwanda ruba igihugu twifuza kishimiwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga ».

Perezida Kagame kandi yanenze abanyamahanga batemera itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside nuko asaba abo bireba bose gusobanura neza ibijyanye naryo.

Perezida Kagame ati: « uburyo bwiza bwo kwerekana ko abo bibeshya biva kuburyo twiyubaka tukanubaka igihugu cyacu », anabagaragariza kandi ko ibyo bamaze kugeraho babikesha politiki isobanutse ituma inzego zuzuzanya bigatuma zigera ku ntego ziyemeje.

Perezida kagame kandi yabwiye abari aho ko ikigamijwe ari ukubaka umuryango nyarwanda ufite agaciro akaba ari nayo nshingano nini bafite.

Yarangije ijambo rye abashimira intambwe bamaze gutera, nuko abasaba kutazasubira inyuma ndetse yizeza urwo rwego rw’ubutabera kuzarutera inkunga kuburyo bwose.

Foto: PaulKagame.com
UWIMANA Peter

 

http://www.igihe.com/news.php?groupid=7&pg=2&news_cat_id=11&all#fn

Posté par rwandaises.com