Perezida Kagame(hagati) yumva ikibazo cy’umuturage uko giteye


Niwemutoni Phoïbe
Perezida Kagame arasanga politiki nziza Abanyarwanda bakeneye ari iyo kubakangurira gutora ibikorwa bibafitiye akamaro hagamijwe kubavana mu bukene.  Ibi yabivuze ku ya 27 Mutarama mu ijambo yagejeje ku baturage b’Akarere ka Ruhango ubwo yagasuraga. Nyuma yo gusura ibikorwa by’iterambere birimo Umudugudu ntangarugero wubakwa n’abaturage ubwabo bishyize hamwe n’umuturage ntangarugero mu kubyaza umusaruro ubworozi, n’ibindi abaturage ba Ruhango bagezeho, Perezida Kagame yabashimiye ibyo bikorwa by’iterambere abibutsa ko ibyo bishingira ku mutekano no gukunda umurimo kuko ari byo byuzuzanya bigatuma habaho iterambere.  Agira ati “Tugomba gukora kugira ngo duhindure ubuzima bw’Abanyarwanda”. Yavuze ko ibyo ari byo by’ingenzi kugira ngo bavane Abanyarwanda mu bukene.

Aha Perezida Kagame yanenze abashaka kugarura politiki zo mu myaka mirongo ishize zaranzwe no kwigisha Abanyarwanda amacakubiri, agira ati “Politiki nziza ni iyo guteza Abanyarwanda imbere, abashaka kugarura politiki zo mu myaka mirongo ishize ni abafite umutima muke”. Aha Perezida Kagame yavuze ko bene abo usanga babiterwa n’imico bakuranye kandi guhindura umuntu akuze birushya ndetse bakanabiterwa n’uko batabaye mu Rwanda nyuma yo guhindura amateka yarwo bakaba bagifite iyo politike mbi.  Aha aragira ati “Ubona n’iyo baba bazanye politike y’aho baba aho kugarura iyo bakuye hano yashenye u Rwanda”. Yibutsa ko aho baba mu bihugu byo hanze batahaba nk’abagiye kwiga politiki nziza ko ahubwo bahaba nk’impunzi cyangwa abatunzwe no gusabiriza.  Aha Perezida Kagame yasabye abaturage kwirinda abameze batyo bashaka kubagaruramo umwuka mubi w’inzangano. Ati “Aba rero ntibakwiriye kubatesha umwanya.  Icyiza ni uko baza baza bagasanga u Rwanda rwarateye imbere”.

Perezida Kagame yibukije Abanyaruhango ko Ruhango iri mu Turere twabaye utwa mbere mu kugeramo ibikorwa by’iterambere mu Rwanda ariko bikaza gusubira inyuma bitewe n’ubuyobozi bubi bwari mu Rwanda, abibutsa ko ari bo bagomba gufatanya n’ubuyobozi kugira ngo bahindure ayo mateka mabi ya politiki mbi yatumye badatera imbere.  Ati “Nitwe dufite inshingano zo guhindura ayo mateka, ariko bishingiye ku Banyarwanda ubwabo”. Aha Perezida Kagame yibukije inshingano z’abaturage ku ngingo bazageraho ku iterambere nyaryo abasaba kwitabira gahunda za Leta zirimo ubwisungane mu kwivuza, kugira uruhare mu burezi bw’abana babo kugira ngo buri Munyarwanda yige kandi abone uburezi bufite ireme, kwihangira imirimo no kwitabira ubucuruzi ariko cyane cyane bamagana uwo wese ushaka guhungabanya umutekano wabo kuko ariwo byose bishingiyeho.  Abo bayobozi nabo abasaba ko bajya bashyira mu bikorwa inshingano zo kwegera abo bayobora kugira ngo babakemurire ibibazo. Asoza ijambo rye Perezida Kagame yahaye abaturage umwanya wo kumugezaho ibibazo n’ibitekerezo n’ibyifuzo byo gusaba ibikorwa remezo babura kugira ngo bakomeze kwiteza imbere.  Perezida Kagame akaba yarasabye inzego zibishinzwe kwihutira gukemura ibyo bibazo abaturage bamugejejeho no kubagezaho ibyo bikorwa remezo birimo umuriro w’amashanyarazi no kubafasha gutunganya imihanda.

 

source : orinfor

http://196.12.152.72:88/imvaho1961a.html

Posté par rwandaises.com