Perezida Kagame n’abashyitsi baturutse muri Korea

Kizza E. Bishumba

URUGWIRO VILLAGE – Mu kiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye muri Village Urugwiro ku wa 11 Gashyantare 2010 n’abayobozi ba za kaminuza n’ibigo by’amashuri makuru byigenga byo muri Koreya bashimangiye ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko bashima intambwe u Rwanda rugezeho mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika ushinzwe Ikoranabuhanga, Gatare Ignace, wari muri icyo kiganiro yavuze ko Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n’abo bashyitsi yibanze ahanini ku buryo haba ubufatanye muri gahunda z’u Rwanda z’iterambere mu ikoranabuhanga mu bice bitandukanye birimo amashyamba, ingufu, ubuvuzi, itumanaho, imiyoborere ishingiye ku ikoranabuhanga (e-Governance), ubuhinzi n’ibindi.

Gatare yavuze ko hakozwe amasezerano y’ubufatanye azatuma gahunda zose zisanzwe z’igihugu zinjizwa mu ikoranabuhanga, ubu hakaba hari impuguke ziri mu nyigo y’uburyo mu Rwanda haba iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

Iyo mikoranire ngo izashingira no mu mashuri makuru amwe n’amwe na za kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, aho abo bashyitsi basuye nk’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), ibyo bikazatuma bahana ubumenyi bamwe bigira ku bandi.

Dr Oh Myung, Perezida wa “Konkuk University Korea” yavuze ko bishimiye ibiganiro bagiranye na Perezida Kagame, bishimira kandi uburyo u Rwanda rwihuta mu iterambere mu ikoranabuhanga ati “abantu benshi mu bihugu bitandukanye barifuza kugera aho u Rwanda rugeze muri iki gihe”.

Prof Jung Suk Ryou, umwarimu muri kaminuza ya Konkuk yavuze ko bazakomeza kungurana ibitekerezo cyane bashingiye ku bushuti n’icyizere bafitanye na Perezida Kagame bagamije gushimangira ubufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga, ibyo bikaba bijyanye na gahunda y’Icyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye. Jung yagize ati “ibyo bizatuma isi igira ubufatanye bw’imikoranire bishingiye ku ikoranabuhanga”.

Myung yazanye mu Rwanda n’itsinda ry’abantu 12 barimo abayobozi b’abanyeshuri muri za kaminuza z’iwabo, abayobozi n’abakuru b’ibigo bikorwa mu mashami ajyanye n’ikoranabuhanga, amashanyarazi, itumanaho n’ingufu.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=354&article=12258

Posté par rwandaises.com