Bernard Ntaganda wari perezida w’ishyaka PS-Imberakuri, kuri ubu ari mu kaga nyuma y’uko kongere nkuru y’iryo shyaka iteranyije abarwanashyaka baryo bagera kuri 300 baturutse mu mpande zose z’igihugu, bagafatira icyemezo hamwe cyo kumwirukana mu ishyaka

ryabo bamuziza kurangwa n’amacakubiri ndetse n’ubufatanye n’udutsiko tw’iterabwoba.

“Ku mugaragaro dutangaje ko kuva ubu Bernard Ntaganda atakiri perezida wa PS-Imberakuri,” aya ni amagambo ya Mukabunane Christine, yakurikiwe n’amashyi menshi y’abarwanashyaka.

Nkuko tubikesha The New Times, Mukabunane usanzwe ari umuyobozi mukuru wungirije w’iryo shyaka, yatangaje ko nk’uko biteganywa n’amategeko abagenga, komite igizwe n’abantu batatu ijyiye kuyobora iryo shyaka mu gihe cy’iminsi 60, mbere yo gutora undi mu perezida.

Iyo komite igizwe na Mukabunane Christine, Hakizimfura Noel wahoze ari umunyamabanga mukuru waryo, ndetse na Niyitegeka Augustin, uhagarariye ishyaka mu mujyi wa Kigali.

PS-Imberakuri ryacitsemo ibice bibiri nyuma gato y’uko ryemererwa gukora muri Nyakanga umwaka ushize, ibi bikaba byaratewe n’ubushyamirane bwakomeje kujya bugaragara mu bayobozi baryo.

Nkuko Hakizimfura abitangaza, Ntaganda ntiyari akiri mu murongo ngenderwaho w’ishyaka kandi yari amaze igihe afatanya n’abahungabanya umutekano mu gihugu.

“Twamenye ko Ntaganda yasinyanye amasezerano na Deo Mushayidi ushinjwa ibyaha byo guteza umutekano mucye mu gihugu. Ibi ntago aribyo ishyaka ryamutumye gukora,” aya ni amagambo ya Hakizimfura, mbere yo gukomeza atangaza ko Ntaganda yifitemo ingengabitekerezo igamije gusubiza igihugu aho cyavuye, yanasubiye mu magambo Ntaganda yari aherutse gutangariza mu nama mu gihe gishize aho yavugaga ko bari mu mpinduramatwara nk’iyabaye mu 1959.

Hakizimfura asubira mu magambo ya Ntaganda yagize ati: “Abantu bagize uruhare mu mpinduramatwara (Revolisiyo) yo 1959 basaga nkamwe kandi bagize ubutwari nk’ubwanyu”

Foto: izuba rirashe
Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-3581.html

Posté par rwandaises.com