Ku wa gatanu tariki ya 05 Werurwe 2010, Inama y‘Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 10/02/2010 imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

Umushinga w’Itegeko rigenga ishyirwaho, imitunganyirize n’imikorere y’urwego rw’ihererekanyamakuru ku myenda mu Rwanda/ draft law governing the establishment, organization and functioning of a credit information system in Rwanda;

Umushinga w’Itegeko ryerekeye ubutumwa, umukono, ikoranabuhanga, n’ubucuruzi koranabuhanga/ draft law relating to electronic messages, electronic signatures and electronic transactions;

Umushinga w’Itegeko rigenga urwego rushinzwe gucunga inyandiko z’agaciro, rikagenga imicungire n’ihererekanwa ry’inyandiko z’agaciro /law governing the central securities depositary,the holding and circulation of book entry Securities;

Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 07/2009 ryo kuwa 27/04/2009 ryerekeye amasosiyete y’ubucuruzi/ Draft law modifying and complementing law n°07/2009 of 27/04/2009 relating to campanies;

Umushinga w’Itegeko ryerekeye ibikorwa by’Ubukerarugendo mu Rwanda / Draft law relating to Rwanda tourism industry bill;

Umushinga w’Itegeko rishyiraho kandi rigena imiterere y’isangiramutungo ku nyubako n’iyandikisha ryawo/ Draft law creating and organising condominiums and setting up procedures for their registration;

Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano ashyiraho Isoko Rusange ry’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

Iteka rya Perezida ryemeza burundu amasezerano ku iyubahirizwa ry’ibyemezo byerekeranye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezeraho yo kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi n’iry’amasezerano y’imigereka yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda n’Umuryango Mpuzamahanga ku ikoreshwa ry’ingufu za kirimbuzi.

Umushinga w’Iteka rya Perezida ryemeza burundu amasezerano ashyiraho Isoko Rusange ry’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Iteka rya Perezida ryinjiza Maj. Dr. Daniel NYAMWASA muri Polisi y’Igihugu nk’Umuyobozi w’Ibitaro bya Polisi, ku ipeti rya Assistant Commissioner of Police.

Iteka rya Minisitiri rigena ibiciro fatizo by’ubutaka mu Rwanda hose hanze y’Umujyi wa Kigali.

Iteka rya Minisitiri rikoma igice cy’ishamba rya Gishwati cyari cyaratujweho abaturage.

Iteka rya Minisitiri rigena ivanwa ry’ubutaka buriho ishyamba rya Kamembwe mu butaka bw’amashyamba ya Leta.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje inyandiko za Politiki zikurikira:

Inyandiko ya Politiki n‘Igishushanyo mbonera byerekeye ibikorwa by’ubukererarugendo mu Rwanda.

Politiki yo gufata amazi neza no kuyasukura „National Policy on Water and Sanitation Services“

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje amabwiriza ya Minisitiri w’Ibidukikije n’Ubutaka yerekeranye n’amafaranga atangwa mu mirimo y’iyandikisha rusange ry’ubutaka.

6. Inama y’Abaminisitiri yasabiye Bwana KAYIHURA Eugene guhagararira u Rwanda mu gihugu cya Koreya y’Epfo ku rwego rwa Ambasaderi.

7. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira

Bwana SERUDODO Jackson: Umuyobozi ushinzwe imari “Head of Internal Resources Management Unit muri OCIR-CAFE, Bwana TURATSINZE Augustin: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ku itariki ya 8 Werurwe 2010 hazizihizwa Umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore ku isi hose, hakazaba ikiruhuko ku bakozi bose kugira ngo bashobore kuwizihiriza mu Midugudu batuyemo.

9. Mu bindi

a) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 5/06/2010 mu Rwanda hazaba Inama mpuzamahanga ku bidukikije ikazahuzwa n’umuhango wo “Kwita izina ingagi”, mu cyumweru kibanziriza uwo munsi hazaba ibikorwa bijyanye no guteza imbere ibidukikije.

b) Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 16/06/2010 Polisi y’Igihugu izizihiza imyaka 10 imaze ishinzwe. Iyo sabukuru izabanzirizwa n’ibikorwa by’imbanzirizabirori bizatangira muri Mata 2010.

c) Minisitiri w’Urubyiruko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu rwego rwo kwitegura icyumweru cy’icyunamo kizaba muri Mata 2010, Intore zatojwe zakangurirwa kugira uruhare rugaragara mu gusukura amarimbi hirya no hino mu gihugu. Yayimenyesheje kandi ko urubyiruko rwakanguriwe gutanga amafaranga 100 buri mu muntu mu gikorwa cyo gufasha abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, batishoboye. Iki gikorwa kireba urubyiruko rwo mu gihugu hose.

d) Minisitiri w’Ingabo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba azasura u Rwanda ku itariki ya 28/03/2010, aje kureba ibyo u Rwanda rufite kandi rwemeye ko ibindi bihugu byakoresha mu rwego rw’amahugurwa ya Gisirikare. Azasura ibihugu byose bigize EAC ahereye mu Rwanda.

e) Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yamenyesheje inama y’Abaminisitiri ko inama ya UNECA “ UN Economic for Africa” yari kuba ku matariki ya 22-24 Gashyantare 2010 yimuriwe ku matariki 19-20 Werurwe 2010: Yayimenyesheje kandi ko:

Ku itariki ya 08/03/2010 hazaba umuhango wo kwinjiza u Rwanda muri Commonwealth, ibendera ry’u Rwanda rizazamurwa ku cyicaro cy’uwo Muryango i London mu gihugu cy’Ubwongereza.

Ko intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zizangederera u Rwanda ku matariki 14-16 Werurwe zije kureba ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu rwego rwa korohereza ubucuruzi n’ishoramari “doing business”.

f) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 8 kugeza ku ya 25 Werurwe 2010 hazaba imyiherero y’Abayobozi b’Intara n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ku rwego rw’Intara, asaba abagize Guverinoma kuzitabira iyo myiherero bayitangamo ibitekerezo.

Yanayigejejeho kandi ibyavuye mu mwiherero w’Abayobozi b’Uturere no mu Mihigo yabo.

Iri tangazo turikesha www.gov.rw,
ryashyizweho umukono na
MUSONI Protais
Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

Posté par rwandanews.be