Kuri uyu wa kabiri, 30 Werurwe 2010, Inteko Rusange ya Sena yasuzumye kandi yemeza ishingiro ry’umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Nk’uko byasobanuwe na Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Bwana MUSONI Protais, wari uhagarariye Guverinoma, iri tegeko rije rikurikira andi mavugururwa atatu.

Mu byo uyu mushinga ugamije harimo :

1. Kunoza imyandikire y’Itegeko Nshinga no guhuza indimi ryanditsemo kugira ngo tugire Itegeko Nshinga rishobora kumvikana neza mu ndimi dukoresha ;
2. Guharanira kugira Itegeko Nshinga ritazahora rivugururwa kubera ibintu byinshi cyane bitari ngombwa birikubiyemo (details), ku buryo ibyo bintu byashyirwa mu yandi mategeko ;
3. Guhuriza hamwe amavugururwa yose y’Itegeko Nshinga uko yagiye akurikirana.

Uwo mushinga w’ivugurura ry’Itegeko Nshinga ukaba wemerejwe ishingiro kandi ugiye gusuzumwa na Sena waramaze gutorwa n’Umutwe w’Abadepite.

Inteko Rusange kandi yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryerekeye abinjira n’abasohoka mu Rwanda.

Nk’uko byagaragajwe na Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Madamu Solina NYIRAHABIMANA, iri tegeko rigamije korohereza abashoramari, ba mukerarugendo ndetse n’abandi bantu bagana igihugu cy’u Rwanda kwinjira mu Rwanda mu buryo buboroheye, hakitabwa ku gitekerezo cy’uko abo bantu basabira ibyangombwa bibinjiza mu gihugu ahantu hamwe hashinzwe abinjira n’abasohoka, ari bwo buryo bwiswe mu ndimi z’amahanga « One Stop Centre ».

Muri ibyo bijyanye no korohereza abinjira mu Rwanda, iri tegeko rizita na none ku buryo bwo gusaba ibyangombwa hakoreshejwe ikoranabuhanga « On-line Application ».

Ikindi iri tegeko rigamije ni ukunoza uburyo igihugu cyacu cyajya gifatanya n’ibindi bihugu mu rwego rwo gukumira ibyaha by’iterabwoba byugarije isi yose muri iki gihe. By’umwihariko, ni ngombwa ko amategeko n’imikorere byerekeranye n’abinjira n’abasohoka byahuzwa n’ibyo mu bihugu by’aka karere cyane cyane aka Karere k’Afurika y’Uburasirazuba ndetse na COMESA.

Uyu mushinga w’Itegeko nawo ukaba wemerejwe ishingiro ugiye no gusuzumwa na Sena waramaze kwemezwa n’Umutwe w’Abadepite.

Nyuma y’iyo mishinga y’amategeko yombi, Inteko Rusange ya Sena yasuzumye dosiye z’abayobozi basabirwa kwemezwa na Sena maze ibemeza kuri iyo myanya. Abo ni Abakomiseri mu Nama y’Ubuyobozi ya Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta, ari bo Bwana HABIYAKARE François na Madamu Rebecca RUHIMINGUNGE RUZIBUKA.

fOTO: jamal.blogspot
NGENDAHAYO Jean Baptiste

Public Education & Information Officer mu Nteko Ishinga Amategeko

 

http://www.igihe.com/news-7-11-3787.html

Posté par rwandaises.com

facebook