Iki ni igikorwa cyari gitegerejwe na benshi haba abagenzi basanzwe ndetse cyane cyane abacuruzi, kubera ko kenshi iyo bahageraga umupaka wafunze bagombaga gutegereza. Iki gikorwa kandi kizatuma abashinzwe imisoro n’umutekano w’imitwaro b’u Rwanda bazajya basangira inyubako bakoreramo ndetse n’ibikoresho mu rwego rwo kugabanya ibiciro by’iyi mirimo.

Robert Ssali, umunyamabanga uhoraho w’u Rwanda mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba, yatangaje ko izi ngamba zizafasha cyane mu buhahirane bw’atatuye aka karere bose (EAC).

Nk’uko The News Times ibitangaza, Robert Ssali yagize ati “ uyu mupaka ufunguye igihe cyose uzafasha cyane abikorera ku giti cyabo mu gutanga serivisi nziza kandi zihuse no gukwirakwiza ibicuruzwa muri aka karere”.

Yasabye byimazeyo abakozi b’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro cy’u Rwanda, Rwanda Revenue Authority ndetse na Uganda Revenue Authority gukorera hamwe, ndetse no guha serivisi nziza abacuruzi bakorera muri kano karere. Ati “ mugomba gukora uko mushoboye kose mugatanga serivisi nziza kandi nyakuri ku bikorera, ari nako murwanya icyakurura ruswa cyose”.

image
Robert Ssali, hamwe na ambasaderi wa Uganda mu Rwanda Richard Kabonero mu gutangiza servisi ihoraho y’umupaka wa Gatuna

Ku ruhande rwe, uhagarariye Uganda mu Rwanda Richard Kabonero yatangaje ko umupaka udafunga (24/24) ari intambwe ikomeye ku muryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) ndetse n’ubufatanye bukomeye bw’ubukungu k’u Rwanda na Uganda.

Yagize ati “ turi hano kugira ngo dukorane, tunashyira ingufu mu bufatanye n’ibindi bihugu biri mu muryango” , akomereza ho ati “ ibiro ndetse n’ibikoresho bizafatanywa hagati y’abakozi b’u Rwanda na Uganda, bizatuma habaho kugabanya ibiciro ku mitwaro yose iva mu bihugu byo mu muryango”.

Komiseri mukuru wungirije w’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro cy’u Rwanda Eugene Torero yasabye abacuruzi gutangira gukoresha iki gikorwa gishya mu guteza imbere ubucuruzi bwabo.

Yagize ati “ abacuruzi bazajya bashobora kurangiza ibibazo by’abo hano bitarenze iminota itanu, sin ka mbere bamaraga hano byibuze iminota mirongo itatu kugirango tubarangirize ibibazo ubu byakemutse”.

Uwari uhagarariye ikigo gishinzwe imisoro cya Uganda, Peter Malinga yavuze ko iyi serivisi nshya y’umupaka wa Gatuna izatuma hatabaho ubwinshi bw’abacuruzi bazajya bahurira ku mupaka, kuko bazahabwa serivisi zihuse. Ati “ dushaka gukora ko habaho igabanya ry’ibiciro ku bantu bose bacururiza mu mipaka y’uyu muryango.

Muri iki gikorwa kandi hari umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Bonane Nyangezi ndetse n’abahagarariye abikorera ku giti cyabo b’u Rwanda na Uganda.

foto : The New Times
Simbi

http://www.igihe.com/news-7-11-3626.html

Posté par rwandaises.com