Kuri uyu wa kabiri tariki 23/3/2010, Madame Victoire Ingabire uyobora umutwe FDU Inkingi yatawe muri yombi ku kibuga cy’indege cya Kanombe mu mugi wa Kigali.

Nk’uko tubikesha Radio Rwanda, uyu mudamu hari ibyaha yari agikurikiranwaho bijyanye n’ihembera rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Twabibutsa ko uyu mudamu yiteguraga kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora twitegura ya Kanama 2010.

NKURUNZIZA Faustin

http://www.igihe.com/news-7-11-3675.html

Posté par rwandaises.com