Amatora ni kimwe mu bimyenyetso bya demokarasi (Foto / Arishive)

Kizza E. Bishumba

KIGALI – Ibyavuye mu matora y’umuryango FPR – Inkotanyi ku rwego rw’Umudugudu, Akagari n’Umurenge muri Kimironko kuva ku wa 24 – 25 Mata 2010, agaragaza ko Perezida Paul Kagame afitiwe icyizere 100 % cyo kuzongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika yo muri Kanama 2010.

Ku rwego rw’Umudugudu amatora yakozwe mu buryo butaziguye, umuntu akaba yariyamamazaga ku giti cye cyangwa se akamamazwa n’abandi yaba ahari cyangwa adahari. Amatora ku rwego rw’Akagari n’urw’Umurenge ho yakozwe mu buryo buziguye.

Muri ayo matora buri Mudugudu wasabwaga nibura gutanga abakandida batarenze 2, kandi umuntu akaba yari yemerewe gutora abakandida batarenze 2. Mu Midugudu 15 igize Akagari ka Bibare mu Murenge wa Kimironko hamamajwe haniyamamaza abakandida 4, ari bo Perezida Kagame watowe 100 % ku bwiganze bw’amajwi 86 y’abari bitabiriye amatora, naho Dr Charles Muligande aba uwa kabiri n’amajwi 26 angana na 30,23 % na Kayitare Célestin wagize amajwi 20 angana na 23,25 %.

Abamamazaga Perezida Paul Kagame bose bakaba baragarazaga icyizere bamufitiye gituruka ku kuba yarahagaritse Jenoside, guteza imbere ubukungu bw’igihugu, kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda, gucyura Abanyarwanda bari bahejejwe ishyanga n’abari baragizwe ingwate n’abasize bahekuye u Rwanda mu mwaka wa 1994, gutsura ububanyi n’amahanga, kugarura umutekano mu Rwanda, gushyiraho gahunda y’uburezi kuri bose n’ibindi.

Ikindi ni uko ngo ibyo yemereye Abanyarwanda ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Repubulika mu mwaka 2003 byose yabigezeho.

Abari bagize inteko itora bari abanyamuryango ba FPR – Inkotanyi ku rwego rw’Akagari n’Umurenge kandi bari mu Nama Nyobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza k’urw’Umurenge, abagize komite z’umuryango ku nzego zose n’abagize ingaga z’abagore n’urubyiriko muri izo nzego.

Utorwa yagombaga kuba ari umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, kuba afite imyaka 35 y’amavuko, kuba ababyeyi be bafite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko, kuba ari inyangamugayo, azi gusoma no kwandika, kubonwamo ubushobozi bwo kuyobora igihugu, kurangwa n’ubwitange, ukuri, ubuhanga n’ubushobozi bw’intangarugero, kuba ari umuntu ukorana ubwigenge imirimo ashingwa, kuba atarigeze ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hejuru y’amezi 6, kuba atarambuwe n’inkiko uburenganzira bwo gutora no kuba atakatiwe n’Inkiko Gacaca.

Amatora azakomereza ku rwego rw’Akarere ku wa 2 Gicurasi, ku Ntara n’Umujyi wa Kagari ku wa 8 Gicurasi, akazasozerezwa n’ayo ku rwego rw’igihugu azaba ku wa 15 Gicurasi 2010.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=386&article=13836

Posté par rwandaises.com