Nyuma y’aho inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu zimiye viza umukozi w’umuryango Human Rights Watch ku mpamvu z’uko yari yakoresheje impapuro mpimbano mu busabe bwe, Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango yandikiye ibaruwa yihariye Perezida wa Repubulika imusaba gukemura ikibazo cy’umukozi wabo bitihise u Rwanda rugashyirwa ku ka rubanda mu ruhando mpuzamahanga, ibi byashyizwe ahagaragara na Minisitiri Louise Mushikiwabo ku munsi w’ejo mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ndetse yongeraho ko iyo baruwa yuzuye ubwirasi n’agasuzuguro uwo muryango ufitiye Leta y’u Rwanda.

Muri icyo kiganiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma yagize icyo avuga ku ngingo zitandukanye zirimo ikibazo cy’iburanishwa rya Victoire Ingabire, ukurikiranweho ibyaha bikomeye, ifungwa ry’ibinyamakuru Umuvugizi n’Umuseso ndetse n’iyimwa rya viza k’umukozi wa Human Rights Watch, iyi ngingo ikaba ari nayo yibanzweho.

Mushikiwabo yatangaje ko iburuwa Umuyobozi Mukuru wa Human Rights Watch, Kenneth Roth, yandikiye Umukuru w’Igihugu imusaba kuba yakemuye ikibazo cy’umukozi wabo wimwe viza bitarenze tariki 25 Mata bitihise u Rwanda rugashyirwa ahagaragara, ngo yuzuye iterabwoba n’agasuzuguru kuri Perezida wa Repubulika ndetse n’inzego z’ubutegetsi z’u Rwanda muri rusange.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka byasabye Carina Tertsakian, wari wagizwe Umuyobozi wa Human Rights Watch mu Rwanda, kuva mu gihugu byihuse nyuma y’aho viza yari afite y’amezi atatu irangiriye, kandi impapuro ze z’ubusabe bw’indi viza zikaba zari zirimo amakosa akomeye, arimo kuba umukono w’Ukuriye Human Rights Watch muri Afurika uri kuri kontaro ya Carina utandukanye n’umukono uri kw’ibaruwa yo gusaba viza kandi kw’ibaruwa zombi bivugwa ko zashyizweho umukono n’umuntu umwe, ibi byagaragajwe n’Umuyobozi Mukuru w’abinjira n’Abasohoka, Kalibata Anaclet waneretse abanyamakuru izo mpapuro zivugwa.

Si ibyo gusa kuko byanatahuwe ko kontaro ye y’akazi ifite amakosa ku itariki yatangiweho kuko yanditseho ko yatanzwe tariki 29 Ukwakira 2010. Biravugwa ko Carina yaba yaragiye yiyandikira ubwe izo mpapuro z’ubusabe bwa viza akanazishyiriraho umukono mu kimbo cy’abayobozi be.

Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko atumva neza ukuntu umuntu nka Kenneth Roth w’umunyamerika uzi neza imikorere y’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu cye yakora amakosa angana kuriya yandikira Perezida wa Repubulika yirengagije amakosa yuzuye mu mpapuro z’ubusabe bwa viza y’umukozi w’uwo muryango.

Ku kibazo cy’ifungwa ry’ibinyamakuru Umuseso n’Umuvugizi, Mushikiwabo yatangaje ko ibi byicaga nkana amategeko agenga igihugu kandi ko byanatezaga umutekano mucye. Yavuze ko ifungwa ryabyo ryateye agahenge.

Ku birebana n’ukugezwa imbere y’Ubutabera kwa Victoire Ingabire, Mushikiwabo yatangaje ko uyu aregwa ibyaha bikomeye birimo gukorana na FDLR no kuyitera inkunga, Ingengabiterezo ya Jenoside n’ibindi byaha bikomeye birimo kubakangurira kuza mu Rwanda ngo abe ariho barwanira.

Umushinjacyaha Mukuru, Martin Ngoga, abajijwe impamvu ki umuntu uregwa ibyaha bikomeye yakwemererwa kuburana ari hanze, yatangaje ko ibyo nta handi biba atari mu Rwanda, anavuga ko iki ari icyemezo cy’Urukiko, Ubushinjacyaha bwanashatse kujuririra nyuma yo kutanyurwa na cyo. Yemeza ko Ubushinjacyaha bwiteguye urubanza kuko bufite ibimenyetso simusiga bimushinja.

Hejuru ku ifoto: Umuyobozi Mukuru wa Human Right Watch, Kenneth Roth

Foto: HRW
Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-4332.html

Posté par rwandanews.be