Perezida wa Sena, Dr. Ntawukuliryayo Jean Damascène (Foto/ububiko)
Kizza E. Bishumba

Ku wa 16 Ugushyingo 2011, muri Kivu Serena Hoteli mu Karere ka Rubavu, Intara y’iburasirazuba, hatangijwe umwiherero w’iminsi itatu w’abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, hagamijwe guhuriza hamwe ingamba zizatuma banoza akazi kabo.

Perezida  wa Sena Dr. Ntawukuliryayo Jean Damascène watangije uwo mwiherero ku  mugaragaro, yavuze ko nyuma y’igihe gito bagiriwe icyizere cyo guhagarira Abanyarwanda muri Sena, ngo byabaye ngombwa ko bicara hamwe bakajya inama y’imikorere  hagamijwe kuzuza inshingano zabo bagera ikirenge mu cya bagenzi babo basimbuye, avuga ko bakoze akazi keza n’igihugu  cyabashimiye bityo ngo bagomba kurushaho gukora hagamijwe guhindura imibereho y’Abanyarwanda.

Dr Ntawukuliryayo yavuze ko Abanyarwanda babatezeho byinshi nka Sena, ko bakwiye  kubagirira icyizere, kuko ngo nyuma y’inshingano zayo zisanzwe za buri munsi banafatanya n’abandi banyarwanda mu bikorwa rusange bahuriramo  nk’umuganda rusange wa buri kwezi  n’ibindi.

Senateri Tito Rutaremara mu kiganiro yatanze muri uwo mwiherero, yavuze ko inshingano za Sena ari zimwe ku isi hose, ari izo kugenzura imikorere ya guverinoma no gushyiraho amategeko, ngo  Sena y’uRwanda by’umwihariko   ngo hari byinshi bakora biruta iby’ahandi,  nko   kureba uko amahame remezo y’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda yubahirizwa  cyane hashingiwe ku mateka igihugu cyaciyemo.

Rutaremara yavuze ko mu ngamba bafite hari ukubaka ubumwe bw’abanyarwanda, isangira  ry’ubutegetsi ku mitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda,  guteza imbere umuco wo kugira ijambo no kubaka umuco w’imiyoborere myiza mu Rwanda wari waratakaye aribyo  byabaye intandaro ya Jenoside .

Uwo mwiherero uzasozwa ku wa 18 Ugushyingo 2011wanitabiriwe n’abayobozi batandukanye harimo n’abazagira uruhare mu gutanga ibiganiro muri uwo mwiherero nka Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererrane , Madamu Loiuse Mushikiwabo,abayobozi b’amadini nka Pasiteri Mpyisi Esidrasi.

Ikindi ngo kigamijwe kuri uwo mwiherero ngo ni ukigirango barusheho kumenyana neza dore ko ngo hafi ya bose ari bashya mu Nteko.

Ends

www.izuba.org.rw/index.php?issue=630&article=27060

Posté par rwandanews