Yanditswe  na NTWALI John Williams

None kuwa gatanu tariki ya 18 ugushyingo 2011,Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1. Inama y.Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 4/11/2011, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y.Abaminisitiri yemeje raporo y’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kugabanya ibitumizwa mu mahanga isaba ko ingamba zafashwe muri urwo rwego zakwihutishwa.

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo igaragaza ingamba zafashwe kugira ngo u Rwanda rukomeze kuza ku isonga mu Bihugu byorohereza Ubucuruzi n’Ishoramari nk’uko byagaragarajwe na Raporo yakozwe na Banki y.Isi mu rwego rwo korohereza ubucuruzi n.ishoramari “Doing business report” irazishyigikira.

4. Inama y.Abaminisitiri yagejejweho raporo y.aho imirimo yo kubaka uruganda rutunganya umusaruro w.Imyumbati rwa Kinazi, mu Karere ka Ruhango, Intara y.Amajyepfo igeze, isaba ko imirimo isigaye yihutishwa kugira ngo uruganda rutangire gutunganya imyumbati.

5. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo ku kibazo cy’amata yabuze isoko mu Ntara y’Iburasirazuba, isaba ko ingamba zafashwe mu rwego rwo kubonera isoko ry.amata aborozi zakwihutishwa gushyirwa mu bikorwa.

6. Inama y’Abaminisitiri yasuzumye kandi yemeza raporo igaragaza aho gahunda yo kubaka Umuryango w.Ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba ndetse n.inyungu u Rwanda rukura muri uwo Muryango.

7. Inama y’Abaminisitiri yasuzumye raporo igaragaza urutonde rw’abahagarariye u Rwanda mu mahanga ku rwego rwa Honorary Consuls, isaba ko abakora uko bikwiye bakomeza akazi, abadakora uko bikwiye bagasimbuzwa. Hasabwe kandi ko hashyirwaho gahunda ihamye yo gutuma zose zikora neza.

8. Inama y.Abaminisitiri yemeje Inyandiko za Politiki, Gahunda n’Ingamba zikurikira :

- Inyandiko ya Politiki y’Itorero ry.Igihugu mu Rwanda ;
- Inyandiko ya Gahunda Mpuzamahanga yo kugenzura uburyo Itumanaho rikorwa hagati y’Ibihugu ;
- Inyandiko yerekeye gahunda yo kwimura ibikorwa by’inganda n.ubucuruzi byakorerwaga muri Gikondo Industrial Park.

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira :

- Umushinga w.Itegeko rigena imikorere y.Itorero ry’Igihugu ;
- Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No26/2006 ryo ku wa 27/05/2006 rigena kandi rishyiraho imitunganyirize y’umusoro ku byaguzwe wakwa ku bicuruzwa bimwe na bimwe bitumijwe mu mahanga n’ibikorerwa mu Rwanda ;
- Umushinga w’Itegeko ryerekeye imicungire y’imitungo yasizwe na bene yo.

10. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida ryemeza burundu amasezerano y’Umuryango uhuje Polisi z’Ibihugu bya Akarere ka Afurika y.Iburasirazuba “EAPCCO” yerekeranye n’ishyirwaho ry’icyemezo kiranga ikinyabiziga cyambuka igihugu mu bihugu bya Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, yasinyiwe muri Seychelles kuwa 10/09/2004.

11. Inama y.Abaminisitiri yemeje Amateka ya Minisitiri w’Intebe akurikira :

- Iteka rya Minisitiri w.Intebe rigena Urwego rureberera Ikigo cy.Isoko ry.Imari n’Imigabane (CMA) n.imiterere, imikorere n.inshingano by’inzego z’imirimo zayo ;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena uburyo inzego za Leta zikumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikanagena uburyo bwo kurengera uwahohotewe ;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi : RWENDEYE Jean Marie : Umuyobozi muri Minisiteri y’Urubyiruko, Umuco na Siporo.

12. Inama y.Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri akurikira :

- Iteka rya Minisitiri rigena uburyo igenzura n’iperereza bikorwa ku isoko ry’imari n’imigabane ;
- Iteka rya Minisitiri rigena imiterere, imikorere n’abagize Akanama k’Ubujurire k’Isoko ry’Imari n’Imigabane ;

13. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano avuguruye yerekeranye n.uburenganzira k’umutungo mu by’ubwenge

14. Inama y’Abaminisitiri yemeje urutonde rw’abantu 1667 bemerewe gufungurwa by’agateganyo.

15. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Madamu Helene LE GAL ahagararira igihugu cy’Ubufaransa mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Kigali.

16. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira :

• Mu Biro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Madamu KAGARAMA Ingabire Doreen, Senior Policy Analyst for the Economic Cluster ;

• Muri Road Maintenance Fund Bwana NYAKANA Oswald, Umuyobozi w.Ubutegetsi n’Imari

• Muri RIAM Bwana MUTANGANA Sendakize, Umuyobozi w.ubutegetsi n’Imari

• Muri Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta Bwana MUSHIMIRE Olivier, Umujyanama w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa

• Mu Ikigo cy’Ubuziranenge (RBS) Bwana RUTAGUMBA Samuel, Umuyobozi w’Imari.

17. Mu bindi

a) Minisitiri w.Abakozi ba Leta n.Umurimo yamenyesheje Inama y.Abaminisitiri ko guhera ku wa 21 Ugushyingo kugeza kuwa 02 Ukuboza 2011, hazaba amahugurwa ajyanye n.imiyoborere hagamijwe kongera umusaruro mu kazi agenewe Abayobozi Bakuru baturutse mu Nzego za Leta. Ayo mahugurwa azatangwa n.impuguke ziturutse mu Gihugu cy.u Bwongereza.

b) Minisitiri ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku wa 30 Ugushyingo 2011 i Bujumbura mu Burundi hateganyijwe Inama y.Abakuru b’Ibihugu izabanzirizwa n’Inama z’Abaminisitiri mu Bihugu bigize uwo Muryango zizaba kuva kuwa 21 kugeza ku wa 25 Ugushyingo 2011 ndetse n’inama ku Ishoramari ku Kiyaga cya Tanganyika izaba ku matariki ya 28 na 29 Ugushyingo 2011. Muri icyo gihugu kandi niho hazizihizwa isabukuru ya 10 y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nyakubahwa SALVA KIRR MAYARDIT Perezida wa Sudani y’Amajyepfo akazageza ijambo ku bazitabira iyo nama.

c) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Inama Ngarukamwaka y’Abana iteganyijwe kuzaba ku wa 04 Mutarama 2012 mu Nteko Ishinga Amategeko. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Abana n’Uburinganire : Ibyagezweho muri gahunda y’imbaturabukungu no kurwanya ubukene ‘Children and Equity : EDPRS achievements in perspective of children” .

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje kandi Inama y.Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 25 Ugushyingo kugeza ku itariki ya 10 Ukuboza 2011 u Rwanda ruzifatanya n’ibindi Bihugu byo ku Isi muri gahunda yiswe “Iminsi 16 y’ibikorwa byimbitse byo kurwanya ihohoterwa rikorerwa Abagore n’Abana” . Iyi gahunda yashyizweho n’Umuryango w’bibumbye mu mwaka w’1991. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti : “Amahoro ave mu rugo asakare ku Isi hose : Dukorere hamwe turwanye ihohoterwa rishingiye ku Gitsina”. Imihango yo gutangiza iki gikorwa izabera mu Karere ka Gasabo kuwa 25 Ugushyingo 2011.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na MUSONI Protais,

Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

amakuru.igihe.com/spip.php?article18239

Posté par rwandanews