Yanditswe  na Uwase Ange

Mu minsi ishize havugwa itezwa cyamunara ry’amazu yo mu mudugudu uzwi ku izina rya Hill View Estates uherereye mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali kubera umwenda sosiete DN International yayubatse ibereyemo FINA Bank.

Iyi cyamunara yagombaga kuba kuri uyu wa Gatantu tariki ya 18 Ugushyingo 2011, ariko kubera impamvu zitandukanye zirimo n’ icyo bamwe bita uburiganya bwabaye mu iyubakwa n’igurishwa ry’aya mazu iyo cyamunara yarahagaritswe. Ibi bikaba bibaye ku nshuro ya kabiri cyamunara y’aya mazu ihagarikwa.

Izi nzu zo mu mudugudu wa Hill View Estates zubatswe ku nguzanyo sosieyete DN International yahawe na FINA Bank. Nyuma zaje kugurishwa abaturage ariko iyi sosiyete ihisha bamwe muri bo ko izo nzu zatanzweho ingwate muri FINA Bank bityo bayishyura amafaranga angana na miliyoni 55 z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri nzu.

Nyuma y’aho FINA Bank imaze kubona ko DN International itubahirije amasezerano bagiranye yafashe umwanzuro wo guteza cyamunara inzu 19 muri 28 zubatswe muri uwo mudugudu. Nyamara iby’iyi cyamunara ntibisobanutse kuko ayo mazu 19 afite ba nyirayo bayaguze na DN International kandi bamwe muri bo bakaba baramaze no kwishyura amafaranga yose basabwaga byongeye bakaba banayatuyemo.

Uko byose byatangiye

Nkuko Imvaho Nshya ibisobanura, mu mwaka wa 2007, Sosiete y’ubwubatsi izwi ku izina rya DN International yahawe inguzanyo na FINA Bank ingana na miliyoni Magana inani mirongo ine n’umunani z’amafaranga y’ u Rwanda (848,000,000) kugira ngo yubake amazu 28 mu Murenge wa Masaka. Kugira ngo iyo nguzanyo iboneke umushoramari DN International yatanze ingwate ho ayo mazu yari kubakwa banasezerana ko iyo sosiyete izishyura FINA Bank nyuma y’uko ayo mazu amaze kugurishwa yose ari nabwo mu mwaka wa 2008 batangiraga kuyagurisha abantu, amazu kuburyo abayaguze bafite n’inyemezabwishyu.

Imwe mu mazu yubatswe mu mudugudu wa Masaka

Nyuma abaturage baguze zimwe muri izo nzu baje gutungurwa no kumva ko FINA Bank yaba igiye guteza Cyamunara zimwe muri izo nzu kandi bazi neza ko ari izabo banafite inyandiko z’uko baziguze na DN International.

Habera Telesphore, umwe mu baturage baguze inzu muri uwo mudugudu wa Masaka, nk’uko abyerekana, avuga ko ku ikubitiro yagiranye amasezerano n’iyo kompamyi yubaka ko agomba kubona inzu muri uwo mudugudu ariko kubera ko atari afite amafaranga yose uko yasabwaga kuri buri nzu, DN International yamusabye ko yafunguza Konti muri Banki y’Imiturire ( Banque de l’Habitat ikiriho kuko ubu yahujwe na BRD) hanyuma akabitsa amafaranga angana na 15% nyuma asigaye Banki ikazayamwishyurira nk’ inguzanyo. Nyuma y’aho agejeje kuri miliyoni umunani kuri konti ye muri Banki y’Imiturire, ubuyobozi bwa DN International bwamubwiye ko iyo sosiyete itagikorana na Banki y’imiturire bityo bumutegeka ko amafaranga asigaye azajya ayishyura iyo sosiyete.

Mu kwezi kwa Munani nibwo FINA Bank yatangiye kuvuga ko ishaka guteza Cyamunara izo nzu kuko DN yari yazitanzeho ingwate kandi akaba atari yabashije kubahiriza amasezerano yagiranye na FINA Bank. Iyi Cyamunara ariko ntiyabashije kubaho tariki ya 25 Kanama 2011 kuko habayeho kumvikana hagati ya DN na FINA Bank ko DN igiye gushaka miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’iminsi 45 ikaba iyishyuye nyuma asigaye akazaba iyishyura ariko iyo Cyamunara ikaba ihagaze.

Abagurishijwe ayo mazu kuburyo bw’uburiganya batangiye kwiyambaza inzego za Leta kugira ngo zibashe kubakurikiranira icyo kibazo. Icyo gihe umuyobozi wa DN International, Nathan Llyon yatawe muri yombi arafungwa . Nyuma yaje kurekurwa kuko yari yagiranye amasezerano na FINA BANK kuburyo yazishyura ariko nanone yongera kutubahiriza amasezerano. Nyuma yo kutubahiriza amasezerano ku nshuro ya kabiri FINA BANK yashatse guteza Cyamunara izo nzu ndetse iyi Cyamunara ikaba yari iteganijwe tariki ya 18 Ugushyingo 2011.

Nathan Lloyd (bivugwa ko yatorotse) ubwo yari mu mudugudu wubatswe na Sosiyete akuriye i Masaka

Abaguze ayo mazu bari mu gihirahiro

Abaguze izi nzu batangaza ko batigeze bamenyeshwa ibijyanye n’amasezerano DN International yagiranye na FINA Bank bakanibaza ukuntu iyi Banki ishaka kubagurishiriza amazu cyane ko ngo hari n’amakuru bafite ko Umuyobozi w’iyo sosiyete yaba yaratorotse igihugu. Mu gihe DN International yagurishaga aya mazu ngo hari amafaranga amwe yashyirwaga muri FINA Bank andi agashyirwa ku yandi ma konti atandukanye harimo na Konti numero 5035610-68 iri muri BCR nk’uko byashyizwe ahagaragara n’Ikinyamakuru The New Times cyo kuwa 15 Ugushyingo 2011.

Urwego rushinzwe abashoramari mu Rwanda rubivugaho iki ?

Ubwo iyi cyamunara yari isigaje iminsi ibiri ngo ibe bamwe mu baturage baguze izo nzu bandikiye inzego zibishinzwe basaba ko iyo cyamunara yateshwa agaciro. Ku wa gatatu tariki ya 17 Ugushyingo 2011 nibwo habaye inama yahuje ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, FINA BANK na DN International kugira ngo barebere hamwe iby’icyo kibazo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RDB, Akamanzi Clare avuga ko nyuma y’iyo nama bafashe umwanzuro ko iyo cyamunara isubikwa ikazakorwa ikindi gihe bibaye ngombwa ariko hubahirijwe ko umuturage waguze inzu muri uwo mudugudu adahutazwa cyangwa ngo abihomberemo.

Kubirebana no kuba DN International yarabeshye abakiliya bishobora gutanga isura mbi ku bashoramali no gutakaza icyizere mu banyarwanda Akamanzi avuga ko hagiye gushyirwaho uburyo bwo kugenzura abashoramari nkaba baza kubaka amazu ku buryo ntawe uzongera kujya afata amafaranga y’abaguze inyubako ze mu buryo butazwi nk’uko byagenze hagati ya DN International n’abo yagurishije inzu i Masaka.

Inkuru byerekeranye :

Masaka : N’ubwo bishyuye akayabo ku mazu agezweho, Fina Bank igiye kuyateza cyamurana
- http://news.igihe.com/spip.php?arti…

Inkuru dukesha Imvaho Nshya

Posté par rwandanews