President wa Rep Paul Kagame yongeye kwizeza abarokotse jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda ko hashyizweho ingamba zikomeye zo kurinda umutekano wabo, by’umwihariko abatangabuhamya mu nkiko. Umukuru w’igihugu  yavuze ko kandi ko hagomba kongerwa ubushobozi  mu gufasha  abahungabanye. Mu kiganiro ngarukakwezi president wa Rep yagiranye  n’abanyamakuru yavuze ku bijyanye na politike z’uburezi, ububanyi n’amahanga, ubuhinzi n’ubworozi n’imibereho rusange y’abaturage.

Umukuru w’igihugu mu gihe cy’amasaha hafi 3 yasubije ibibazo bijyanye n’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 16 genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, igikorwa  kizatangira ku ya 7 Mata.Mu byo yabajijwe harimo imibereho y’abacitse ku icumu nuko igihugu kirimo kwitegura guhangana n’ingaruka z’ihungabana n’uburyo bwo gucunga umutekano w’abarokotse jenocide. Aha president Kagame yavuze ko hakorwa ibishoboka byose ngo abarokotse jenocide bitabweho.Yagaye ariko bamwe mu bashinzwe gucunga umutungo ugoboka abo baturage bahitamo kuwikubira nyamara aribo bakagombye kubitaho.

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko adasobanukirwa impamvu kiliziya gatolika itemera uruhare rwayo muri jenocide, ahubwo ukemera kwirengera ibijyanye n’ibyo umwe mu ba cardinal ashinjwa birimo gusambanya abana bato.Ati usanga nta shingiro waha ibisobanuro  kiliziya gatolika itanga byo kwemera ibyaha byakorewe hamwe ikirengagiza ibyakorewe ahandi.

President Kagame abajijwe ibijyanye n’imikoranire y’amashyaka mu Rwanda  yagize ati ubwinshi bw’amashyaka si bwo bugaragaza demokarasi,ahubwo ibiva muri bene ayo mashyaka bifitiye abaturage akamaro nibyo bigomba guhabwa agaciro. President Kagame yatangajwe nuko amahanga arebera u Rwanda mu ndorerwamo ya Maitre Ntaganda Bernad cyangwa Ingabire Victoire asanga badafite amateka yo guteza imbere abanyarwanda .President Kagame yavuze ko amakuru y’uko amashyaka ashobora kuzishyira hamwe akaba yatanga umukandida wahangana n’uwa RPF mu gihe cy’amatora ashobora kuba afite ishingiro
President Kagame yasoje asaba abanyarwanda kwiremamo  icyizere , bakima amatwi y’ababashora mu bikorwa bisubiza inyuma intambwe bamaze gutera biyubaka.


http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=162

Posté par rwandaises.com