Nk’uko bisanzwe ku ntangiriro ya buri kwezi, kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Mata 2010 perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru muri Village Urugwiro.

Muri iki kiganiro hibanzwe ku ngingo nyinshi z’ubuzima bw’igihugu nk’igihe cy’icyunamo kizatangira muri iki cyumweru, umutekano n’imibereho y’abacitse ku icumu, amashyaka ya politiki n’ibindi.

Imibereho n’umutekano w’abacitse ku icumu rya Jenoside

Kuri izi ngingo zakunze kugarukwaho cyane, abanyamakuru bifuje kumenya icyo perezida Kagame ndetse na leta ayoboye batekereza ku bikorwa byo guhohotera abacitse ku icumu bikunze kugaragara cyane mu gihe cy’icyunamo. Aha perezida Kagame yemeye ko iki ari ikibazo cyagiye kigaragara mu myaka yashize, ariko ati « Leta irwanya kwicana cyangwa kugirira abantu nabi mu buryo ubwo aribwo bwose …Gusa urugamba rurakomeza, ni uguhozaho. »

Ku baba bafite imigambi wo kugirira nabi abacitse ku icumu bo yababwiye ko leta izakoresha imbaraga ifite zose yumvishe abantu ko nta n’umwe ukwiye guhohoterwa. Ati « ntibiri mu gaciro, kandi twiteguye kubirwanya igihe cyose bizaba bibaye. »

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo hamwe na hamwe abacitse ku icumu bagiye bicwa, ngo buriya hari imbaraga nyinshi leta yashyizemo mu kubikumira, ngo kuko iyo bitaba ibyo ikibazo cyari gukomera kurushaho hagapfa ibihumbi birenze kure abakabakaba 185 bishwe kuva mu 1995.

Abajijwe niba nta minisiteri yajyaho ishinzwe kwita ku bibazo by’abacitse ku icumu, perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’abacitse ku icumu byakemuka bitabaye ngombwa ko hajyaho minisiteri. Ikindi yatangaje ni uko ngo leta yagiye ishyiraho inzego zo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside nka FARG, ngo ariko abaziyoboraga (nabo bacitse ku icumu) babyitwaragamo nabi, ugasanga nibo batanze serivisi mbi cyangwa banyereje amafaranga kandi bakagombye gukemura ibibazo by’abacitse ku icumu nkabo.

Amashusho yerekanwa kuri televiziyo mu gihe cy’icyunamo ashobora gutera abantu ubwoba

Ku kibazo cy’uko amashusho yaba yerekanwa kuri televiziyo y’u Rwanda mu gihe cy’icyunamo haba hari abo atera ubwoba, cyane cyane abacitse ku icumu, perezida Kagame yavuze ko nta mpamvu zaba zihari zo gukomeza kuyerekana, cyane cyane mu gihe abacitse ku icumu ubwabo bivugira ko ababangamira. Ati « njya mbibona no kuri sitade iyo hari ayo berekanye, ukabona umubare w’abantu bahungabana wibaza niba byari ngombwa koko ko bayerekana. Ndumva harebwa ubundi buryo twakwibukamo, tudasubijemo ibyo bibabaza abantu. »

Amashyaka ya politiki n’amatora ya Kanama 2010

Ku byerekeye amashyaka ya politiki nka Green Party na FDU Inkingi avugwa ko kutemerwa kwayo n’ibibazo afite biterwa na FPR, perezida Kagame yavuze ko bitumvikana. Ati « gushyira intambara ziri kuri Green Party kuri FPR sinzi uko nabyita…Njya numva abanyamahanga aribo bandika babaza Green Party bayivuganira, bigatuma nibaza niba ari inyarwanda ! »

Ngo u Rwanda rwemera politiki y’amashyaka menshi, iyo ibyangombwa byuzuye nta cyabuza ishyaka kwemererwa gukora.

Ku byerekeye Ingabire Victoire watangiriwe ku kibuga cy’indege i Kanombe, perezida Kagame yavuze ko hari ibyo yari akibazwa na polisi. Ikindi yavuze ni kuri FDU Inkingi, ishyaka riyoborwa n’uyu mugore, ati « ese we kugurango ishyaka rye ryemerwe yubahirije ibihe byangombwa ? »

Ikindi perezida Kagame yavuze ni uko u Rwanda rudakwiye kuvugwa haherewe bantu bamwe na bamwe. Ati « kuba hari abashaka kubona u Rwanda muri Ingabire cyangwa Ntaganda mbyumvamo ikibazo cy’agasuzuguro ko kumva ko abanyarwanda bareberwa mu bantu batagira amateka, ibitekerezo n’ikinyabupfura…Aba bantu ntaho bashingiye, n’uwakora referandumu tukabaza abanyarwanda, sinzi ko bamenya aho aba bantu bahagarariye. »

Ku byerekeye amatora ya Kanama 2010, perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda bagomba kuzayitabira n’ishyaka ryinshi, bakisanzura kandi hakubahirizwa ibitekerezo bitandukanye nk’uko bigenda muri demokarasi.

Abajenerali baba bafungishwa ijisho

Ku byaba bivugwa na bamwe ko haba hari abajenerali bafungishwa ijisho, perezida Kagame yavuze ko ntacyo yavuga ku bihuha bikwirakwizwa n’abashatse bose, ngo ariko umuntu wese waba ugomba gufatwa yafatwa aho gufungishwa ijisho.

Yagarutse kandi ku basirikare bakuru bahunga, ati « hari abahunga bakagenda bavuga ngo babajijwe ibibazo, ngo leta ni mbi…leta ni mbi gute yakuretse ukagenda, wagerayo ukumva uri cowboy ? Leta mbi aho ziri murabizi ko zitirirwa zibaza umuntu, ahubwo zihita zimugirira nabi. Ese uwo muntu aba ahunze iki ? Ni uko baba bamubajije, hari ibyo agomba gusubiza? Kuki byitwa igitangaza iyo umuntu abajijwe ku nshingano ze?”

Perezida Kagame kandi yabeshyuje ibyavugwaga ko perezida Zuma wa Afurika y’Epfo yaba yaravuze ko igihugu cye cyitazaha agaciro impapuro zo gufata Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya ziherutse gutangwa n’u Rwanda. Ngo ahubwo icyo perezida Zuma yavuze ni uko bazabanza bakareba amategeko agenga abasaba ubuhungiro mu gihugu cye. Icyo u Rwanda rwakoze ni ukuvugana n’ibihugu byo mu karere ndetse na Afurika y’Epfo ku kibazo cy’abo bagabo bombi.

Kiliziya Gatolika idasaba imbabazi ku ruhare rwayo muri Jenoside

Hashize iminsi ubuyobozi bwa kiliziya gatolika ku isi busaba imbabazi ku byaha byagiye bivugwa ku bapadiri byo guhohotera abana. Perezida Kagame abajijwe impamvu kugera n’ubu kiliziya gatolika itari yasaba imbabazi ku ruhare ivugwa ko yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yagize ati “ ntibazasaba imbabazi u Rwanda, kuko barufata nk’agahugu gato ko muri Afurika batubashye. Iyo tugize icyo tubivugaho bivugwa ko leta iri kwibasira Kiliziya, ko twayihangaye.”

Perezida Kagame ngo aribaza ukuntu kiliziya rimwe yitwaza ko ibyabaye mu Rwanda byakozwe na bamwe muri yo,ikabiheraho idasaba imbabazi, ubundi ugasanga izo mbabazi bazisaba mu bihugu bikomeye kandi nyine ku byaha byakozwe na bake bayigize!

Muri iki kiganiro cyamaze igihe cy’amasaha abiri n’igice, perezida Kagame yagize kandi icyo avuga ku byerekeye uburezi, ubuhinzi, umutekano n’iterambere muri rusange.

Olivier NTAGANZWA/Kigali

http://www.igihe.com/news-6-9-3886.html

Posté par rwandaises.com