Uhereye ibumoso : Liyetena Koloneli Tharcisse Nditurende na Liyetena Koloneli Noheli Habiyaremye basohotse mu rukiko rwa Gasabo (Foto / Mbanda)
Thadeo Gatabazi

KIGALI – Liyetena Koloneli Tharcisse Nditurende na Liyetena Koloneli Noheli Habiyaremye bamwe mu bari abasirikari bakuru mu mutwe wa FDLR, ku wa 29 Mata 2010, bitabye urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu Mujyi wa Kigali baregwa kuba bafatanya na Ingabire Victoire uyobora ishyaka rya FDU-Inkingi ritaremerwa na Paul Rusesabagina gutegura umutwe wihariye w’inyeshyamba zigamije guteza umutekano muke mu Rwanda.

Bari imbere y’umucamanza Maurice Mbishibishi baherekejwe n’abunganizi babo, Liyetena Koloneli Tharcisse Nditurende na Liyetena Koloneli Noheli Habiyaremye bahoze ari abasirikari mu ngabo zatsinzwe bakaba n’abanyamuryango ba ALIR baje no kujya mu mutwe wa FOCA (Forces Combattantes Abacunguzi) no muri FDLR, imbere y’ubushinjacyaha bemeye ibyaha byose baregwa.

Ababagabo bombi bagaragarije urukiko ko bahuye na Ingabire Victoire na Paul Rusesabagina mbere y’uko batabwa muri yombi i Bujumbura mu gihugu cy’i Burundi muri Nzeli 2009 bakaza gushyikirizwa u Rwanda.

Ikindi, bagaragaje ni uko mbere y’uko bafatwa bari bafite uruhare mu guhamagarira abarwanyi ba FDLR kujya mu ishyaka rya Ingabire Victoire (FDU-Inkingi) n’irya Rusesabagina PDR-Ihumure yateguraga guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

By’umwihariko, Nditurende yemeye ko yagiye i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo avuye i Goma mu Burasirazuba bw’icyo gihugu muri Nzeli 2008 guhura na Ingabire, ndetse ngo baza no guhurira i Kongo Brazzaville aho baganiriye ku ishyirwaho ry’uwo mutwe w’inyeshyamba.

Yakomeje avuga ko ibyo guhurira i Kinshasa na Ingabire byabayeho nyuma yo kohererezanya ubutumwa kuri interineti na Ingabire ndetse no guhamagarana inshuro nyinshi kuri telefoni, ndetse na nyuma yo kubona amafaranga amworohereza muri izo ngendo i Goma na Kinshasa kimwe no kubona andi yabafashaga mu mana zakorwaga.

Uretse ibyo kandi, ngo Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi, Jean Baptiste Mberabahizi na Ingabire Victoire, bahuye n’intumwa ya Nditurende, Liyetena Karuta Jean Marie, i Kinshasa ahabereye igikorwa cyo kuganira no kugaragaza ibikenewe byose kugira ngo uwo mutwe w’inyeshyamba utangire.

Liyetona Koloneli Hitiyaremye Noheli wari uvuye muri FDLR akorana na Rusesabagina yamubwiye imigambi ya Ingabire na Nditurende, bityo amusubiza ko uko ari 2 ari abasirikari bakuru bashyira hamwe bagakora umutwe ukomeye w’inyeshyamba.

Kuva icyo gihe Ingabire na Rusesabagina bakaba barakomeje kohereza amafaranga muri Kongo binyuze mu buryo bwa “Western Union”, agamije gufasha muri ibyo bikorwa no kubafasha mu mashyamba yo muri Kivu y’Amajyaruguru no kubafasha kubona intwaro n’ibindi bikoresho.

Nditurende yanavuze ko yamenyesheje Ingabire umugambi wo kujya i Burundi guhura n’abandi bayoboke ba FDLR by’umwihariko Liyetena Jenerali Adolfe Nshimiyimana kugira ngo abumvishe ko bakwiriye gufatanya n’iyo mitwe.

Na none ngo akoresheje ibyangombwa byo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Nditurende yanyuze ku kibuga cy’indege cya Goma ajya i Nairobi, Dar es Salaam aho yahuriye na Hitiyaremye akajya Kigoma aho yanyuze n’amaguru ajya i Bujumbura.

Mu mwaka wa 2009 muri Nzeli ubuyobozi bw’i Burundi bukaba ari bwo bwatahuye uwo mugambi, ari na bwo ku wa 21 Nzeli 2009 bashyikirijwe u Rwanda.

Muri urwo rubanza bakaba barasabye urukiko ko baburana bari hanze kuva bemera ibyaha, ariko Ubushinjacyaha bugaragaza ko bidashoboka kuko ibyo byaha bifite uburemere bashobora gutoroka, hafatwa n’umwanzuro y’uko urukiko ruzabifatira umwanzuro ku wa 30 Mata 2010.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=387&article=13927

Posté par rwandaises.com