Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta, Johnston Busingye, yongeye gusaba abayobozi bashinzwe gucunga umutungo wa leta kuyirinda igihombo, anashimangira ko ibyaha byo gucunga nabi umutungo bigiye kuzajya mu byaha biremereye, bihanwa kimwe n’icyo kwica umuntu.

Mu nama yahuje Minisiteri y’Ubutabera n’abayobozi bashinzwe umutungo mu nzego zitandukanye za leta kuri uyu wa 26 Ukwakira 2017, yibajije ukuntu umuyobozi ushinzwe umutungo arya, akaryama, agasinzira kandi Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yerekanye ko ikigo cye cyasesaguye umutungo.

Yagize ati “Niba uri muri Minisiteri cyangwa ahantu Umugenzuzi wa leta avuga ko ibintu bitifashe neza, egura, vayo […] Ubu aho tugeze mu rwego rw’amategeko, bya byaha ndengakamere dushaka kubiganisha mu mutungo wa rubanda, ubu kunyereza ibya rubanda dushaka ko bijya mu cyiciro kimwe no kwica umuntu.”

Yakomeje agira ati “Kuko niho tugeze, nta yindi mpamvu twaba twarashoye imari, twaba twarubatse iyi myaka yose, twaba twarateye intambwe hanyuma umuntu yumve ngo umuntu wasesaguye umutungo arataha akaryama agasinzira.”

Hari ibigo wagira ngo byarozwe guhombya leta

Minisitiri Busingye yashimangiye ko hari ibigo bihora muri raporo y’umugenzuzi w’imari bivugwamo gusesagura umutungo, amasoko atangwa mu buryo bufutamye, kwangiza n’uburangare.

Ati “Ibintu abantu bamenyereye bavuga ngo iki kigo ntikijya kiburamo ibibazo mujya mubyumva ? Ngira ngo hari ibigo umugenzuzi ataraburamo amakosa yo gucunga nabi umutungo kuva Imana yabirema. Bisobanuye iki ? Biba bisobanuye ko nta bantu bariyo? Biba bisobanuye ko byarozwe? Kuko niba hari n’abemera abapfumu cyangwa ibintu nk’ibyo nabyo twabishyira ku rupapuro tukajya gushaka abaganga babyo, twajya mu idini cyangwa tugashaka abapfumu barusha ingufu ababiroze.”

Bimwe mu bigo Busingye yatanzeho ingero, yabinenze ko usanga igihombo bigira gituruka ku tuntu duto cyane nk’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), cyatunzwe agatoki ko cyaguze imiti kikayibika mu gishanga ikangirika cyangwa indi ikagurwa habura ukwezi kumwe ngo ite igihe.

Umushinjacyaha Nyirurugo Jean Marie Vianney yavuze ko mu isuzuma bakoze basanze hari ibigo byahombeje leta kubera uburangare bwo kutarangiza amasezerano y’abakozi yacyuye igihe, imishinga yashowemo imari itarakorewe inyigo, kudasuzuma ibikorwa byakozwe na ba rwiyemezamirimo bigasenyuka hadateye kabiri n’andi makosa akomeje gutikiza akayabo k’umutungo wa leta.

Ni yo mpamvu mu mwiherero wa 14 wabaye muri Gashyantare-Werurwe 2017, hafashwe umwanzuro wo gushyira ingufu zidasanzwe mu kunoza imitegurire n’imicungire y’amasezerano Leta igirana na ba rwiyemezamirimo, guhana bikomeye abagize uruhare mu guteza Leta igihombo, kurangiza igaruzwa ry’imitungo yanyerejwe ku bahamwe n’ibyaha no gukurikirana abatarashyikirizwa inkiko.

Abayobozi b’ibigo n’inzego za leta batandukanye bagenda buri mwaka bitaba Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta ( PAC), bakemera amakosa, bakavuga ko agiye gukosorwa.

Minisiteri y’ubutabera iherutse kugaragaza ko mu ivugurura ry’igitabo mpanabyaha, hari ibyitwaga amakosa bizitwa ibyaha ku buryo ubutabera buzakurikirana abacunze nabi ibya rubanda aho guhabwa ibihano by’akazi.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015-2016, ubushinjacyaha bwagaruje miliyoni 101 z’amafaranga y’u Rwanda yari yaranyerejwe mu mutungo wa Leta, bwakira amadosiye 1036 y’abakekwaho ibyaha bimunga umutungo w’igihugu, bukora 1013 angana na 97.8% muri aya madosiye kandi ikigero cyo kuyatsindiraho cyazamutse kigera kuri 80.2 kivuye kuri 79.5% by’umwaka w’ubucamanza washize.

Mu madosiye arimo abantu 674 ubushinjacyaha bwaregeye inkiko, 49 bahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa leta, bategekwa gutanga ihazabu ya miliyoni zisaga 175 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta, Johnston Busingye, aganira n’abashinzwe gucunga umutungo wa leta

 

Abashinzwe gucunga umutungo wa leta mu bigo bitandukanye

 

 

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-busingye-arashaka-ko-abanyereza-ibya-rubanda-bazajya-bahanwa-kimwe-n
Posté le 27/10/2017 par rwandaises.com