Mu 2022 umutwe wa M23 wubuye imirwano n’ingabo za FARDC, ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bwijundika u Rwanda buhiga bukware abo bushinja gukorana narwo bamwe baricwa, abandi baratotezwa, baranafungwa bashinjwa ibyaha by’indengakamere bitagira ibimenyetso.

RDC ntiyahwemye gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 bikagendana n’ibikorwa byo kwibasira abo ishinja gukorana na rwo. Ni inkubiri yahereye ku muturage wo hasi wiyororera inka mu misozi ya Masisi, igera mu bajyanama ba Perezida Tshisekedi muri Perezidansi no mu basirikare bakuru.

Ingero ni nyinshi zerekana ko u Rwanda rwahindutse icyaha gishya kitanditse mu gitabo cy’amategeko ahana ya RDC kuko hari abari kuborera muri za gereza bashinjwa gusa ‘ko basanganywe nimero za telefoni z’abayobozi mu Rwanda’ abandi bubikirwa imbehe.

Inkundura yo gushyira ku ruhande abakekwaho gukorana n’u Rwanda yahereye ibukuru mu byegera bya Perezida Tshisekedi barimo abajyanama, abaminisitiri ndetse n’abo mu nzego z’umutekano.

Uwari umujyanama we mu by’umutekano, François Beya yatawe muri yombi mu ntangiriro z’umwaka ushize ashinjwa umugambi wo guhirika Perezida. Bivugwa ko ashinjwa umubano n’u Rwanda.

Ifungwa rya Fortunat Biselele wahoze ari Umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi, agafungirwa muri Gereza ya Makala, ryabaye ikindi kimenyetso simusiga cy’uko ‘u Rwanda’ ari icyaha muri RDC. Kuva Félix Tshisekedi yagera ku butegetsi, Biselele yari umwe mu bantu be ba hafi ufite inshingano zo kumuhuza n’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Yakoreye mu Rwanda ingendo nyinshi atwaye ubutumwa bwa Perezida Tshisekedi. Ikiganiro uyu mugabo yagiranye na Alain Foka ku mubano wa RDC n’u Rwanda gishobora kuba ari cyo cyabaye intandaro y’ugufungwa kwe. Ikindi kandi ni uko Biselele asanzwe kandi ari umuntu wa hafi w’umuherwe Moïse Katumbi.

Kuba Biselele yaravuze ku Rwanda akerekana ‘ibyiza byari mu masezerano yarwo na RDC byaje guzambywa n’imbaraga yise iz’umwijima, nibyo byatumye afungwa’.

Hari abandi bayobozi bo muri RDC bakomeje gukurikiranwaho gukorana n’u Rwanda, barimo General Philémon Yav, wafunzwe ashinjwa kugirana umubano na Leta y’amahanga.

Ashinjwa ko yagiranye ibiganiro n’abasirikare bo mu kindi gihugu, ngo abe yafasha umutwe wa M23 kwinjira mu mujyi wa Goma. Icyo gihugu nta kindi ni u Rwanda.

Uretse Gen Yav, muri Kamena 2022, Perezida Tshisekedi, yasinye Iteka ryirukana abasirikare bakuru bane bashinjwa gukorana n’u Rwanda, nyuma y’igihe ibihugu byombi bitarebana neza.

Abasirikare birukanywe barimo Lt Col Kibibi Mutware, Major Sido Bizimungu alias America, Major Aruna Bovic na Major Mundande Kitambala.

Biyongeraho Didier Baitopala wari Umuhuzabikorwa w’ibijyanye n’umutekano mu biro bya Perezida na Freddy Kangudia wari ushinzwe Protocole muri Perezidansi, bashinjwe gukorana n’u Rwanda bagatabwa muri yombi.

RDC yareruye mu rubanza rwa Depite Mwangachuchu

Umudepite wo ku rwego rw’igihugu, Édouard Mwangachuchu Hizi, akaba n’umuherwe ukomeye ukomoka muri Masisi, nyuma y’ibindi byaha ashinjwa, ashobora gukurikiranwaho n’ibyaha by’ubutasi n’ubugambanyi.

Mu guhuza dosiye ye n’u Rwanda, Umushinjacyaha yavuze ko mu isesengura ry’inzego zishinzwe iperereza, basanze Mwangachuchu ashishikajwe cyane n’iterambere ry’u Rwanda, ndese akaba atera inkunga ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano wa RDC.

Umushinjacyaha yavuze ko “Mwangachuchu afitanye isano ya hafi n’u Rwanda. Afite ibikorwa byinshi mu Rwanda. Yaba ari umwe mu bagize diaspora y’u Rwanda. Afite imishinga y’ishoramari mu Rwanda igaragara muri iyo raporo. Afite inyungu zihariye muri RwandAir. »

Umushinjacyaha yanavuze ko mu nyandiko za Mwangachuchu babonye harimo umushinga w’inzu i Remera mu mujyi wa Kigali, ubusabe bw’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu Rwanda n’ibindi.

Me Thomas Gamakolo wunganira Mwangachuchu, yemeza ko umukiriya we ari kuzira imyumvire Abanye-Congo bafite ku Rwanda na Perezida warwo Kagame muri iki gihe.

Ati “Niba umuntu ari Umututsi, bamwe bafite imyumvire y’uko ari Umunyarwanda. Hari urujijo. Iyi myumvire; Umututsi ni Umunyarwanda, Umututsi ashyigiye Kagame, Umututsi ashyigikiye M23, ari kuyizira”.

Igikomeje kwibazwa ni uburyo azizwa kuba yagira umutungo mu Rwanda, nyamara hari abandi bayifite. Urugero ni Jean Pierre Bemba, mu 2021 wasubijwe imitungo ya se yari amaze imyaka 14 aburana mu Rwanda.

Uyu Bemba wo mu ishyaka MLC, aheruka kugirwa Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo wa RDC.

Abasirikare barashimuswe abandi barirukanwa

Urwango rwa RDC ku Rwanda rwageze n’aho ishimuta abasirikare babiri barwo ku bufatanye n’umutwe wa FDLR. Abo basirikare bashimuswe ni Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad.

Ubwo batabwaga muri yombi, inzego z’umutekano za RDC zatangaje ko abo basirikare bari barenze imbibi z’umupaka w’u Rwanda, bagera mu bilometero 20, gusa u Rwanda rwashimangiye ko ibyo atari ukuri ahubwo ko bari ku burinzi bakaza gushimutwa na FDLR ifatanyije na FARDC.

Ibi byakurikiwe no kwirukana abasirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi bw’Ingabo za EAC kubera impamvu z’umutekano. Abasesenguzi bashimangira ko ‘impamvu ari isanzwe y’uko ari abo mu Rwanda’.

Guhiga ufite aho ahuriye n’u Rwanda cyangwa uwo bikekwa, byongeye kwigaragaza ubwo herekanwaga Nshimiyimana Biseruka Juvénal, Murokore Mushabe Moses, Nganji Nsengiyumva Remy bakunze kwita Djuma na Col Mugisha Ruyumbu Santos, akaba ari umusirikare mu ngabo za FARDC.

Nshimiyimana Biseruka na Murokore basanzwe bakorera Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira guteza imbere urwego rw’ubuzima muri RDC witwa “African Health Development Organization” (AHDO).

Aba bose bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda ndetse ngo bafashwe bari mu mugambi wo kwinjirira imbibi z’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya N’djili no mu birindiro bya gisirikare bya Kibomangu, ngo babashe guhitana Perezida Tshisekedi.

Abasesenguzi bagaragaza ko aba bagabo batawe muri yombi kuko ari Abatutsi, bibaka biri mu mugambi wagutse wa Guverinoma ya Congo wo kwica buri wese uvuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi.

Hari abandi banye-Congo bavuga Ikinyarwanda bagiye bahohoterwa. Hari Azarias Ruberwa Manywa wafatiwe ku kibuga cy’indege cya Ndjili i Kinshasa, ubwo yari agiye gufata indege imwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amarika, ari naho umuryango we utuye.

Yazize ko yari aherutse guhura na Ambasaderi w’u Budage muri RDC, akamugezaho akaga Abatutsi bo muri Congo barimo. Byarakaje ubutegetsi cyane. Hari na Depite Moise Nyarugabo ari mu bashinjwa gufasha Twirwaneho.

Kuba Tshisekedi akomeje gushyira ku ruhande bamwe mu bari ibyegera bye, bihuzwa no gushaka urwitwazo rwo kudashyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage nk’umutekano, iterambere n’ibindi.

Ubwo amatora yegereje, Tshisekedi arashaka ibitambo by’amafuti, imikorere mbi ya guverinoma ye akabyegeka kuri ibyo bitambo agamije kwerekana ko we ashaka gukorera mu mucyo kandi abanyamanyanga abakurikirana akabafunga.

Ifungwa rya Fortunat Biselele wahoze ari Umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi ryagaragaje ko u Rwanda ari icyaha muri RDC nubwo ntaho cyanditse mu mategeko

General Philémon Yav yafunzwe ashinjwa kugirana umubano na Leta y’amahanga by’umwihariko u Rwanda

Édouard Mwangachuchu Hizi yafunzwe ashinjwa gukorana n’u Rwanda

Congo yafunze abanyarwanda ibashinja kuba intasi mu gihe ari abantu baba mu gihugu mu buryo buzwi n’ibyo bakora bizwi

https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/icyaha-gishya-mu-mategeko-ya-rdc