Bisabwe na Ambasade y’u Rwanda mu gihugu cy’u Bubiligi, abanyarwanda baba muri icyo gihugu barangajwe imbere na Madamu Chantal Karara ndetse na Ntarindwa Diogene bakunze kwita Atome, umenyerewe cyane mu bijyanye no gusetsa ndetse no gutuma abantu barambura imbavu, bari gutegura igitaramo kizahuza urubyiruko rw’abanyarwanda ruba muri icyo gihugu mu rwego gutuma bamenya byinshi ku mateka yaranze igihugu bakomokamo.
Muri icyo gitaramo, biteganijwe ko hazerekanwa ibikorwa bitandukanye bya Dady De Maximo Mwicira Mitali birimo Film yiswe ‘By The Short Cut’, iyi ikaba ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Hazanerekanwa kandi igitabo ndetse na bande dessinée yakozwe n’uwo mugabo twavuze haruguru afatanije na Banza Dolph,ndetse n’ibikorwa bya Dady mu bijyanye n’imyambarire.
Ntarindwa Diogene bakunze kwita ‘Atome’,
umwe mu bari gutegura igitaramo kigenewe
urubyiruko rw’abanyarwanda ruba mu Bubiligi
Iki giterezo cyo kwereka urubyiruko nyarwanda ibikorwa bitandukanye byagezweho na Dady De Maximo cyatanzwe ku ikubitiro n’ababyeyi b’abanyarwanda baba mu Bubiligi mu cyumweru gishize ubwo bamaraga kwirebera Film ‘By The Short Cut’ ndetse bakanibonera ibyo Dady De Maximo yagezeho mu bijyanye n’imyambarire, ngo basanze abana babo, ahanini batari bitabiriye icyo gikorwa, bagomba kubyerekwa by’umwihariko, ngo bakirebera aho urubyiruko rw’iwabo rugeze mu bikorwa byo kwiteza imbere ndetse ngo bakanarushaho kumenya amateka yaranze igihugu cyabo, bityo bikabatera kucyigirira ishema.
Dady De Maximo n’Itsinda ayoboye ryo muri
DADMAX Agence bari kumwe na Arno Sauli,
inzobere mu gukora dessin animé mu Bufaransa
Amakuru atugeraho atumenyesha ko mu Bubiligi babarirwa abanyarwanda bari hagati ya 8.000 na 14.000.
Dady De Maximo n’itsinda ayoboye ryo muri DADMAX Agence, bari mu mu Burayi kuva mu cyumweru cyashize, aho bari mu bikorwa byo kwerekana Film ‘By The Short Cut’ ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bya Dady.
Foto: Atome, DADMAX Agence
Uwimana Peter
http://www.igihe.com/news-10-20-4566.html
Posté par rwandaises.com