Nyuma y’amezi abiri gusa abahoze ari abarwanashyaka ba PSI Imberakuri bakoze inama rusange yo gukuraho Umuyobozi wayo NTAGANDA Bernard, ubu noneho abiyimitse batangiye gusubiranamo, ku buryo umwe muri bo yari agiye kuhasiga ubuzima.

Uwari ugiye guhitanwa n’iri subiranamo ritunguranye ni Mme MUKABUNANAI Christine, we n’umuryango we. Uyu Mukabunani ni we uvuga ko ayoboye ishyaka PS Imberakuri, uruhande rutavuga rumwe na Ntaganda. Akaba yari yungirijwe na Pasteur HAKIZIMFURA Noel, wakoresheje ingufu nyinshi cyane mu ihirikwa rya Maitre Ntaganda Bernard.

Ku cyumweru taliki ya 16 Gicurasi, nibwo Mme Mukabunani Christine yatewe n’umuntu wari witwaje agakapu karimo ibibasha kugurumana, yitwaje na Essence ndetse na Acide, byose byo gutwikisha inzu abanamo n’umuryango we i Kabarondo.

Cyakora Imana yakinze ukuboko, kuko inzu itabashije kugurumana. Mukabunani yahise ageza ikirego kuri Polisi, uyu munsi akaba ari bwo abakekwaho uruhare muri ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ubugome batawe muri yombi.

Umwe mu bafashwe ni UWIZEYE Theophile wagiye ubwe gutwika urugo rwa Mukabunani Chrisine. Aratangaza ko yatumwe na Pasteur Hakizimfura Noel, wari ufite umugambi wo kuvutsa Christine ubuzima, kugira ngo azabashe kuba ari we wiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mu izina ry’ishyaka PS Imberakuri ryashinzwe na Ntaganda Bernard.

Ku ruhande rwa Polisi y’igihugu, Umuvugizi wayo Supretendent Eric Kayiranga, yatangaje ko abafashwe babonwa nk’abagizi ba nabi, ntibatawe muri yombi nk’abanyapolitiki. Mu gihe iperereza rigikomeza. Mme Mukabunani Christine aratangaza ko azategereza icyo rizatanga.

Ibi biramutse bitaviriyemo iri shyaka gusenyuka burundu, byaba bigarurira icyizere Maitre Ntaganda Bernard uvugwa ko ko yahigitswe n’iri tsinda rya Mukabunanai na Hakizimfura.

NTWALI John Williams

http://www.igihe.com/news-7-11-4897.html

Posté par rwandaises.com