http://www.orinfor.gov.rw/images/content/Kagame%20ok.jpgPresident wa Republika Paul KAGAME asanga kuba amatora yegereje bitavuze ko ari umwanya wo kwirara ngo ukoze amakosa ahishirwe, kuko ishyaka ahagarariye ritazigera ryihanganira umuntu utabazwa inshingano ze kugirango rizatsinde amatora. Mu kiganiro ngaruka kwezi president Kagame yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko afite icyizere ko RPF inkotanyi ishobora kuzatsinda amatora y’umukuru w’igihugu ashingiye kubyo iryo shyaka ryagejeje ku banyarwanda.

President Kagame yagaragaje ko RPF Inkotanyi idafite impungenge zo guhatana n’umukandida uwariwese mu matora y’umukuru w’igihugu anavuga ko yashimishijwe no kwumva ko hari amashyaka nka PL na PSD byatangaje ko bizatanga umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu. Nubwo bwose President Kagame yagize ubwiganze bw’amajwi kuva mu matora y’umuryango RPF mu nzego z’ibanze, yirinze kwemeza ko azongera guhagararira RPF mu matora, yavuze ko umwanzuro wanyuma uzatangwa mu nama rusange izaterana mu mpera z’iki cyumweru. Yagize ati kubera ibikorwa bya RPF yagejeje ku baturage sinshidikanya ko tutazatsinda amatora,kandi ko nshobora kuzongera guhagararira RPF nkakomeza ibyo twatangiye.
President Kagame yagaragaje ko igihugu kitazigera cyihanganira umuyobozi wese utubahiriza inshingano.Ati ntibikwiye kwitwa ukundi gutangaje iyo umu jenerali wo mu ngabo zirwanira mu kirere nundi bangana bahaniwe kwigwizaho imitungo cyangwa kurenga ku mabwiriza y’akazi bakora.President Kagame udakunze guha agaciro bimwe mu byegeranyo bikorwa n’imiryango mpuzamahanga,yanenze imiryango nka Reporteur sans frontier w’abanyamakuru batagira umupaka; avuga ko nta cyo uharanira kuba umushyira ku rutonde rw’abakuru b’ibihugu bahutaza uburenganzira bw’itangazamakuru.
Nubwo icyo kibazo president Kagame yakibajijwe n’umunyamakuru wo mu Rwanda,mugenzi we nawe wari muri icyo kiganiro yahise anyomoza ibyiyo raporo maze atunga agatoki ahubwo imikorere yavuze ko idahwitse iboneka muri imwe mu miryango y’abanyamakuru mu Rwanda yagombye guharanira kudaha agaciro bene izo nyandiko. Aha president Kagame yashimangiye ko ari uruhare rw’itangazamakuru mu Rwanda kugaragaza ukuri kunyomoza ibikubiye muri ibyo byegeranyo.

Faith MBABAZI

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=477

Posté par rwandaises.com