Umuturage wo muri Nyagatare abaza ikibazo (Foto / Timothy Kisambira)

Jerome Rwasa

NYAGATARE – Mu ruzinduko rw’akazi Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiriye mu Karere ka Nyagatare ku wa 12 Gicurasi 2010, yashimiye abaturage uburyo bitabiriye umurimo, ibyo akaba yarabivuze ashingiye ku musaruro mwinshi abatuye Akarere ka Nyagatare babonye aho gutaka inzara bakaba basaba amasoko.

Perezida Kagame yabanje gusura Umurenge wa Rwemiyaga aho yaganiriye n’abaturage nyuma bakamugezaho ibibazo byabo, akomereza mu mujyi wa Nyagatare mu nzu mberabyombi yitwa “Green Land” aho akaba yaragize umwanya uhagije ugera ku masaha ane yo kuganira n’abahoze bitwa “abavuga rikijyana” ariko nk’uko byasobanuwe na Guverineri w’Intara y’iburasirazuba, Dr Ephrem Kabayija, iryo zina rikaba ryarahindutse bakaba bitwa “abahwituzi”.

Gahunda zombi zitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye harimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James, Abaminisitiri, abakuru b’ingabo na polisi, abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba n’abaturage banyuranye.

Mu ijambo yagejeje ku Mukuru w’Igihugu, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Sabiti Atuhe Fred, yavuze ko mu Karere ayobora harangwa amahoro n’umutekano, ibikorwa remezo bikaba byariyongereye, umusaruro ukaba ari mwinshi kandi ko n’imibereho yarushijeho kuba myiza kubera umusaruro uhagije.

Mu bibazo yashyize ahagaragara yavuzemo ikibazo cy’abimukira baza mu Karere ka Nyagatare ku bwinshi, ariko kubera ko bahaza mu kajagari nta genamigambi bakorewe bigatuma ibikorwa remezo bihari bidahaza kandi bigasubiza inyuma gahunda z’imiturire myiza no kurwanya nyakatsi.

Ikindi kibazo yashyize ahagaragara kandi kigashimangirwa n’abaturage banyuranye ni icy’amashanyarazi, amazi meza n’imihanda ikenewe kugira ngo yihutishe iterambere, hamwe n’ikibazo cy’amasoko y’umusaruro utari muke Akarere ka Nyagatare kagenda kageraho.

Ku mugoroba wo kuri uwo munsi kandi mu nyubako mberabyombi yiswe “Green Land” mu Mujyi wa Nyagatare, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ikiganiro kirambuye n’abahwituzi biganjemo abo mu Karere ka Nyagatare n’abandi bari bahagarariye Uturere tundi twose tugize Intara y’Iburasirazuba uko ari dutandatu.

Muri iyo nama Perezida Kagame yamaganiye kure abajya bamugira inama ko ngo iyo amatora yegereje umuntu akomakoma kugira ngo hato atabura amajwi, atangaza ko abo abamaganira kure kuko adakeneye amajwi y’abantu babi.

Bene abo bantu ndetse na bene izo nama yavuze ko nta gaciro abiha kuko asanga nta mpamvu yo gutorwa n’abantu babi, ko kandi yumva nta gihe na kimwe mu mwaka runaka yumva yashyira ikibi imbere ngo akunde abone amajwi.

Iyo nama yamaze amasaha ane yarimo abantu barenga 700 barimo abahinzi bahagarariye abandi, aborozi, abarimu, abaganga, abashoramari n’abanyabukirikori, abayobozi, abacuruzi n’abandi bigaragara ko ari intangarugero aho batuye ku buryo inama zabo zakumvikana muri bagenzi babo mu buryo bworoshye.

Inama yibanze ahanini mu kungurana inama ziganisha ku gutanga ibisubizo ku bibazo by’imiyoborere n’uburyo iterambere rirambye rishobora kugerwaho mu gihe kigufi kandi buri Munyarwanda abigizemo uruhare.

Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko ubusanzwe ari ibintu bizwi neza ko iyo abayobozi bakoze inshingano zabo neza mu miyoborere ibibazo bitari bike bikemuka, ariko banyereza cyangwa barya iby’abaturage ingaruka zikaba nyinshi cyane.

Yatanze urugero kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 avuga ko n’ubwo abishe abatutsi ari abaturage bagenzi babo, ariko mu byukuri ubwicanyi bwateguwe kandi bukorwa n’abategetsi babi.

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko Afurika bizwi kandi bigaragara ko yokamwe n’ubukene, bikaba bizwi n’abanyamahanga b’abazungu kurusha Abanyafurika ubwabo, ibyo bikaba biterwa n’ingaruka z’imiyoborere mibi imaze igihe kirekire aho abayobozi bitekerezaho gusa, bakarya bagahaga, bakibagirwa ko kuba abo bayobora bashonje na bo bidatinda kubagiraho ingaruka.

Kwikubira, kurya ibitagabuye no kutareba kure Perezida Kagame yavuze ko ari byo ntandaro y’ubwo bukene, mu gihe u Rwanda rugana mu matora akomeye y’Umukuru w’Igihugu abaturage bakaba bakwiye gushishoza bagatora ubafitiye akamaro.


http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=393&article=14247

Posté par rwandaises.com