Ingabire Victoire, umukuru w’umutwe wa politiki FDU Inkigni utaremerwa n’amategeko y’u Rwanda, yahakanye ibimaze iminsi bivugwa na bamwe ko yaba yarafashwe ku ngufu n’insoresore aho atuye.

Nk’uko tubikesha RNA, kuva ku wa gatanu nimugoroba byavugwaga ko insoresore zimeze nk’abana bo mu muhanda bakunze kwitwa mayibobo zaba zarinjiye mu rugo rw’uyu munyapolitikikazi ku Kinyinya maze zikamufata ku ngufu. Gusa we arabihakana, akavuga ko ari ibihuha nyine, ngo kandi ntawakwinjira muri urwo rugo uko yishakiye, dore ko ruba rurinzwe amasaha 24 kuri 24.

Ingabire Victoire ngo nawe iyo nkuru yaramutunguye, akaba yarayumvise ku wa gatandatu, ubwo yari yagiye ku kigo cy’urubyiruko cy’i Kabuga.

Twabibutsa ko kuri ubu madame Ingabire Victoire agikurikiranwe n’inkiko z’u Rwanda ku kirego cyo gufatanya n’umutwe w’iterabwoba. Akaba atemerewe kurenga imbibi z’umujyi wa Kigali.

Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-5051.html

Posté par rwandaises.com