Perezida Kagame kuri iki cyumweru yahagurutse i Kigali yerekeza i Nice mu Bufaransa, aho azitabira inama ya 25 y’u Bufaransa n’ibihugu bya Afurika (25th France Africa Summit/25e Sommet France-Afrique), akaba yari yarabyemereye perezida Sarkozy ubwo yasuraga u Rwanda mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka.

Abakuru b’ibihugu bya Afurika bagera kuri 40 bakaba baratangaje ko bazitabira iyi nama y’iminsi 2, aho ibiganiro bizabera mu mutuzo bikibanda ku miyoborere, gushimangira amahoro n’umutekano, ndetse n’imihindagurikire y’ikirere.

Uru rukaba ari urugendo rwa mbere perezida Kagame agiriye mu Bufaransa mu myaka 8, akaba yaraherukagayo mu nama ya France-Afrique yabereye i Paris mu mwaka wa 2002.

Uretse inama y’abakuru b’ibihugu, hateganyijwe inama z’abaminisitiri bashinzwe ubucuruzi n’ubukungu, ndetse n’ibiganiro kuri business. Iyi nama ikaba ibaye mu gihe cy’impinduka zigaragara m mubano w’u Bufaransa na Afurika, ibizayivamo bikaba bishobora kwerekana intangiriro y’ibiganiro n’ubusabane bishya hagati y’impande zombi.

Mu bazitabira iyi nama ku ruhande rw’u Rwanda harimo minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Imari John Rwangombwa, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda Emmanuel Hategeka na Robert Bayigamba, perezida w’urugaga rw’abikorera.

Nyuma y’inama ya Nice, biteganyijwe ko perezida Kagame azavuga ijambo mu nama ya World Summit for the Future of Haiti izabera i Punta Cana muri Dominican Republic. Perezida Kagame akaba yaratumiwe ngo azageze ku bazitabira iyo nama ubunararibonye bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside, cyane cyane ku byerekeye gusana ibyangiritse mu gihe nta nzego za leta zikomeye zihari.

Iyo nama kuri Haiti ikaba izahuza umuryango mpuzamahanga ku butumire bwa perezida wa Dominican Republic, Dr. Leonel Fernández, ikaba izaba igamije gushimangira ubushake bw’umuryango mpuzamahanga kugirango Haiti izafashwe mu buryo burambye kugera ku ntego yo kongera kwiyubaka, ndetse hibandwe ku gukurikirana neza imirimo iteganyijwe mu gufasha Haiti kuzanzamuka.

Iyo nama kandi izaba ari uburyo bwiza bwo kumenya uko Haiti ibayeho muri iki gihe. Abakuru b’ibihugu byinshi bo muri Amerika y’epfo ndetse no mu bihugu by’akarere ka Caribbean bakaba bazitabira iyo nama, kimwe n’abazaturuka mu bihugu bitera inkunga Haiti.

Olivier NT

http://www.igihe.com/news-7-11-5013.html

Posté par rwandaises.com