Muri rusange, Diaspora yo mu Bubiligi izwiho kubamo amacakubiri, ibihuha, ndetse n’imvururu rimwe na rimwe. Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri icyo gih ugu, Bwana Ntwari Gerard yiyemeje guhindura iyo sura dore ko hari intara (Pronvices) zimwe na zimwe zisanzwe ari intangarugero nka NAMUR.

Ambasaderi Ntwari n’itsinda ayobora bamaze iminsi basura Abanyarwanda mu ntara zitandukanye batuyemo muri icyo gihugu cy’u Bubiligi. Ubutumwa aba ashyiriye Abanyarwanda bukubiyemo gukunda u Rwanda no kurushoramo imari , Kwiyunga no gukundana, ndetse no gusabana na Ambasade, no kubakangurira kwitabira amatora azaba muri Kanama uyu mwaka.

Kuri uyu wa gatandatu nibwo yasuye intara ya Namur, ari nawo murwa mukuru wa Wallonie.

Mu kiganiro cyari kitabiriwe n’abanyarwanda barenga ijana, cyaranzwe n’ijambo rya Ambasaderi, ibibazo, ibyifuzo n’ibitekerezo bitandukanye ndetse n’ubusabane.

Mu ijambo rya Ambasaderi Ntwari, yasabye abari aho kureka iby’amoko bagakundirana nkuko abandi banyamahanga babikora. Ati: “Amoko ntacyo agira yamarira umuntu , usibye gusenya; ngirango murabizi. Ntawahisemo kuba umuhutu, cyangwa umututsi. Yewe no kuba umunyarwanda ntawubisaba“.

Kubyerekeranye n’ishoramari, Ambasaderi Ntwari yavuze ko umubare w’abanyarwanda bari mu Bubiligi ucyekerwa kuba ari ibihumbi makumyabiri (20.000). ati ”buri wese agize atya agatanga amayero 10€ tugasarura 200000€, twabura umushinga dukora utwungukira kandi ugateza n’u Rwanda imbere koko?”. Ushyize mu manyarwanda 200.000€ ahwanye na 144.615.490frw.

Yongeyeho avuga yuko benshi bahembwa ibihumbi byinshi byamayero, atanga urugero ko agera ku gihumbi kimwe gusa agura moto mu Rwanda, iyi ikaba ishobora kunguka kandi igatunga n’uyitwara. Yavuze kandi ko Ubuhinzi, Ubworozi n’Ikorabuhanga birimo imishinga myinshi ikeneye abayishoramo imari, aho yatanze ingero z’ibikorwa bitandukanye.

Yarangije abasaba gutora komite y’abantu icumi izajya igeza ibibazo n’ibitekerezo kuri Ambasade ndetse ikazanabahagararira mu ihuriro rusange (Assamblée générale) ry’abanyarwanda bose batuye mu Bubiligi. Ati: “kandi rega mujye mureka tunasabane, dutumirane. Twe dufite ikipe y’umupira kuri Ambasade ni mwumva muri abagabo muzadutumire tuzaza tubereke aho tubera amavubi».

Bimwe mubibazo, ibitekerezo n’ibyifuzo byaranze ikiganiro:

1. Mu burayi, nta Ambasaderi ucyererwa.

Byari biteganyijwe yuko Ambasaderi ahagera I saa munani z’amanywa ( 14:00), ariko rwose ahigerera nyuma y’isaha n’indi minota irenga. Ibi rero byanze munda umwe mubaje ati : “Isaha imwe umuntu uhembwa make abona ameyero(Euro) atandatu, rero ubutaha ntimuzadutinze tuba dufite ibindi byo gukora”.

2. Umutekano na politiki mu Rwanda.

Ikiganiro cyageze aho kirangwa n’impaka ndetse no guterana amagambo kubyerekeranye na politiki. Umwe ati « Tuvuge ko mfite 100.000€. nzajya kuyashoramo imari mu Rwanda, nirirwa mbona ibyo mbona? abantu barahunga, amagrenade, n’ibindi. » ati « ubajije uwari we wese wize iby’imari (economie) azakubwira ko iyo umuntu agiye gukora investissement mu kindi gihugu agomba gushishoza uko contexte politique ihagaze. » arangiza agira ati « Njye ndabona mu Rwanda harimo ibibazo byatuma atariho hambere nirukira gushyira amafaranga yanjye. »

Mubusabane, agatsiko kamwe kabasore kanenze cyane Leta kubisobanuro bidahagije baha abanyarwanda ku bibazo abaturage bibaza.

Umwe ati « umuvugizi w’ingabo agira atya akavuga ngo abantu bafunzwe kubera impamvu z’imyitwarire mibi, iyihe? cyangwa ngo kunyereza umutungo, Gute ? hehe ? ungana iki ? » ati «ibyo birutwa no kutagira icyo uvuga kuko n’ubundi ntacyo uba utangaje utavuze précisément ibyo ari byo» ati «nibyo bibyara amatiku, ibihuha, n’amanyanga menshi».

3. Nti turi inyangarwanda

Uwabuze ibyo gukererwa yunzemo ati “ bamwe mubanyarwanda ndetse n’abayobozi bazi ko abari hanze turi inyangarwanda, ariko siko biri”.Ati “ bamwe baje bahunze interahamwe zari ziri kubica abandi bahunga FPR, ubukene n’ibindi. Rero ibyo ntibivuga ko turi inyangarwanda”.

Kuri ibyo Ambasaderi yavuze ko uwakita Diaspora yo mu Bubiligi inyangarwanda yaba yibeshye. Ati “hari abantu batera amahema imbere ya Ambasade , bakahamara iminsi ngo barigaragambya, yewe ntibinjire ngo batubwire n’ibibazo bafite. Ese ubwo abo bantu bakunda u Rwanda?. Ese ubundi baba babuze ibindi bakora?”

4. Hari ba Gasumuni I Buruseli muri Ambasade

Ikindi cyagaragaye ni itinda rya bimwe mubyangombwa abanyarwanda basabira kuri Amabasade nka passeport, carte consulaire cyangwa indangamuntu.

Ariko si ibyo gusa kuko ngo haba hari na ba gasumuni_gasuzuguro, bakira umuntu bamureba nk’icyo imbwa ihaze. Benshi babigarutseho, Ambasaderi mushya agira icyo abivugaho yagize ati : “ibyo sinabyihanganira, uzagira ikibazo cyo kwakirwa nabi azazamuke hejuru tuzagikemura rwose.” Ati “ kandi buri wa gatatu mba mpari ndetse na bagenzi banjye , ufite ibibazo, ibyifuzo cyangwa ibitekerezo ari byenveni (Bienvenue)”.

5. Centre Culturel Rwandais à Namur

Ambasaderi yashyigikiye kandi igitekerezo cyatanzwe cy’uko Inzu ndangamuco y’u Rwanda iteganyijwe yazashyirwa I Namur. Bati “erega, natwe turi kapitali ya Wallonie kandi ntitwegereye abirabura n’abarabu gusa nka Buruseli, ahubwo twibanira n’abanyamafaranga (abazungu)”

6. “Erega n’ubundi iNamur twibanira neza”

Ibyo byose byasojwe n’ubusabane aho byeri zitwa Jupiler na Leffe zanywewe n’abatari bacye, bavuga ngo “erega n’ubundi twe i Namur iby’abahutu n’abatutsi ntibitureba cyane, abenshi twibanira neza rwose. Ubyaye turamuhemba, upfushije tukamusura, n’ubwo ntabyera ngo DE”

Mukwanzura, twabamenyesha ko Ambasaderi mushya, Bwana Ntwali Gérard, yasuye Abanyarwanda baba mu yindi i mijyi nka Liège, Gent (Gand), Antwerpen (Anvers), Liège n’igihugu cya Luxembourg .

Foto: picasaw

N.Murenzi

http://www.igihe.com/news-7-11-4874.html

Posté par rwandaises.com