Abanyarwanda bo muri diaspora bazatora tariki 8/8/2010, ni ukuvuga umunsi umwe mbere y’abari mu gihugu, nk’uko byatangajwe na komisiyo y’igihugu y’amatora.

Nk’uko umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bwana Charles Munyaneza yabitangarije The New Times, ngo bemeje ko abanyarwanda baba hanze bazatora kuri uwo munsi kugirango babone igihe cyo kuva aho bari bajye gutora. Kuri uwo munsi azaba ari ku cyumweru, bikazabafasha kuva aho bakorera bakagera aho batorera ku gihe. Yagize ati “umunsi w’amatora hano mu Rwanda uzaba ari umunsi w’ikiruhuko, ariko siko bizaba bimeze ku banyarwanda batuye hanze.”

Kuri ubu ngo abamaze kwiyandikisha bagera ku 20 000, ngo kandi komisiyo yizeye ko bazaba bikubye kabiri ku munsi wo gutora kuko kubandika bitararangira. Mu mwaka wa 2008, abanyarwanda 16 000 baba mu mahanga nibo bari batoye abadepite.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandi ngo ikaba iteganya gufungura ibiro by’itora birenze bimwe mu bihugu binini, ndetse bakanashyira ibiro by’itora mu bihugu u Rwanda rudahagarariwemo, dore ko u Rwanda ruhagarariwe mu bihugu 20 gusa ku isi yose.

Hejuru ku ifoto: Charles Munyaneza, umunyamabanga mukuru
wa komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC)

Erick SHABA Bill

http://www.igihe.com/news-6-9-5464.html

Posté par rwandanews.be