Ku wa Gatanu taliki ya 11 Kamena 2010, Honorable Senateri Agnes Kayisire hamwe na Honorable Depite Ezechias Rwabuhihi bahaye ikiganiro Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Ottawa. Bombi bakaba bari Ottawa muri Canada, aho bitabiriye “6th Annual Global Parliamentarians’ summit” yabaye kuva taliki ya 10 kugera ku ya 11 Kamena 2010.

Icyo kiganiro cyabereye mu Busitani bwa High Commission y’u Rwanda muri Canada. Abo bashyitsi bahire batugejejeho amakuru y’iwacu, banatunyuriramo imikorere n’imikoranire y’umutwe wa Sena ndetse n’uw’abadepite. Batugejejeho kandi aho imyiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika igeze.

Habonetse n’umwanya wo kubaza no gusobanuza. Bimwe mu byabajijwe harimo n’uko mubisubizo twahawe, turushaho gusobanukirwa uburyo imibereho y’abaturarwanda imeze, batubwira uko iterambere ry’ubakiye ku cyerecyezo 2020 rihagaze n’uko u Rwanda rubyitwayemo kugeza ubu.

Batumenyesheje kandi ibimaze kugerwaho nyuma yaho u Rwanda rwinjiye mu muryango wa EAC.

Muri rusange twagize umugoroba mwiza, twaraganiriye biratinda, n’uko dushimira abo bashyitsi umwanya bafashe wo kuganira natwe mu gihe gito bari bafite.

Aimable Rwamucyo
Umunyarwanda utuye Ottawa muri Canada
http://www.igihe.com/news-10-20-5437.html
Posté par rwandaises.com