Mu gihe perezida Kagame ari mu mugi wa Nice mu Bufaransa, aho yitabiriye inama ya 25 y’abakuru b’ibihugu bya Afurika n’u Bufaransa, kuri uyu wa mbere yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ba Le Monde, Le Figaro na Libération, aho yasubije ibibazo bitandukanye ku byerekeye u Rwanda.

Ku byerekeye ko guverinoma yaba ishaka kubuza Madame Ingabire Victoire kwiyamamaza, perezida Kagame yavuze ko hari ibimenyetso bigaragaza ko uwo mugore afite aho yagiye ahurira na FDLR, ngo n’ibigaragaza ko yabohererezaga amafaranga muri Congo. Ngo hari kandi ibimenyetso y’uko yagaragaye mu bikorwa byo gupfobya Jenoside kandi bikaba bihanwa n’amategeko. Ngo niba ashaka kuba umuyobozi, agomba kubahiriza amategeko.

Abanyamakuru bashatse kumenya niba itegeko rihana abahakana Jenoside ryaba ritabereyeho guhana abatavuga rumwe n’ubutegetsi, perezida Kagame avuga ko kuvuga ko umuntu yakoresha Jenoside nk’urwitwazo ari igitutsi. Ati “ntidufitanye ikibazo n’abatunenga, tugifitanye n’abahakana ko Jenoside yabaye. Kuri abo, hari itegeko ribahana. Ubwo se murumva dukwiye kubareka?”

Perezida Kagame kandi yabajijwe ku baba bamaze igihe batera amagerenade mu mugi wa Kigali. Aha yavuze ko aba mbere ari FDLR, ngo baba bashaka kwibasira igihugu kizwiho umutekano, ngo kandi Ingabire Victoire nawe afitanye isano na FDLR. Ati “simvuze ko ariwe uzitera, ariko afitanye umubano n’udutsiko two muri FDLR tuzitera.”

image
Perezida Kagame yakirwa na mugenzi we Sarkozy i Nice
(foto Urugwiro Village to igihe.com)

Perezida Kagame kandi yavuze ko igihugu cy’u Bufaransa cyagira uruhare mu karere, gusa ngo sicyo cyonyine. Abajijwe niba abona u Bufaransa bwarahinduye imyitwarire ku Rwanda, yavuze ko hari icyahindutse kuva Sarkozy yatangira kubuyobora, gusa ati “ u Bufaransa bukeneye kumenya ko tuzi kwikemurira ibibazo.”

Yanongeyeho ko Afurika ikeneye abafatanya nayo, idakeneye abayikoresha cyangwa abayibera ba shebuja.

Perezida Kagame abajijwe niba iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda ritakagombye kujyana na demokarasi yagize ati “ Mu Rwanda amajyambere na demokarasi birajyana. Ibyagezweho mu rwego rw’ubuhinzi cyangwa urw’ubuzima byakozwe n’abaturage, ntibyakozwe na perezida. Demokarasi n’amajyambere rero ntibihabanye. Igihe abantu bafite ibyo kurya, icyo baba bakeneye cya mbere ni demokarasi. »

Ku byerekeye ko yaba adashyigikiye ko urukiko mpuzamahanga rufata peezida Omar Al Bachir wa Sudani, perezida Kagame yavuze ko ikibazo ari uko urwo rukiko rwibanda gusa ku bihugu bikennye.

Kayonga Jhttp://www.igihe.com/news-7-11-5091.html

Posté par rwandaises.com