Kuri uyu wa mbere mu cyumba cya gatatu kiburanishirizwamo imanza mu Rukiko Mpanabyaha ku Rwanda i Arusha muri Tanzania haranzwe n’umujinya udasanzwe no kwivumbura kwa batatu mu bunganira ababurana barimo basaba urwo rukiko kwamagana ifungwa rya Prof. Erlinder Peter.

Abo bavoka batatu, Peter Robinson, Dior Diagne na Frédéric Weyl ubwo bari mu iburanishwa ry’urubanza rwa Joseph Nzirorera, batangarije urukiko ko batazakomeza gukora akazi kabo kubera ibyakozwe n’u Rwanda. Bavuga ko kuba Erlinder ari kuburanishwa bivuga ko nabo ubwabo ari bo batahiwe.

Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda (RNA) avuga ko uwari uyoboye urukiko, umucamanza Dennis Byron, abona ukundi ibyo aba bavoka bavuga, ngo kuko Leta y’u Rwanda yamenyesheje urwo rukiko ko ibirego biregwa Erlinder bidafite aho bihuriye narwo.

Umucamanza Dennis Byron yavuze ko nta mwavoka uri hejuru y’amategeko y’igihugu cyigenga.

Impaka zakomeje kuba ndende ndetse birangira abo bavoka bavuze ko batazagaruka imbere y’urukiko gukora akazi kabo mu gihe ibyifuzo byabo bitazaba byahawe agaciro. Ibi babivugaga mu gihe umucamanza Dennis Byron we yabasabaga kugaruka mu rukiko kuri uyu wa kabiri mu ikomezwa ry’urubanza rwa Joseph Nzirorera.

Aba bavoka uko ari batatu baramutse bagumye ku cyemezo cyabo cyo kutagaruka mu rukiko baba badindije imanza z’abo bunganira, aribo: Joseph Nzirorera wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa MRND, uwahoze ari Perezida wayo Mathieu Ngirumpatse n’uwahoze ari Visi Perezida wayo Edouard Karemera.

Umucamanza Byron yavuze ko urukiko rwa Arusha nta bubasha rufite ku mategeko y’u Rwanda, yongeraho ko urukiko ruramutse rugize ikibazo ku bikorwa byaba biri kubera mu Rwanda, ibyo byakwigwaho n’Inama y’Umutekano ya Loni gusa.

Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-5271.html
posté par rwandaises.com