Abantu bagera kuri 7 ni bo bakomerekeye mu bitero byaranzwe bya za gerenade mu ijoro ryo ku wa Gatandatu mu Mujyi wa Bujumbura.
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Chanel Ntarabaganyi, yatangarije AFP dukesha iyi nkuru ko kuri uyu wa Gatandatu hagati ya saa mbili na saa yine z’ijoro, mu duce dutatu dutandunye two mujyi wa Bujumbura habereye ibitero bya gerenade bine bikomeretsa abagera kuri barindwi.

Yatangaje kandi ko ibyo bitero byari bigamije kwica yemeza ko byari byateguwe ngo hakurikijwe amasaha byose byakorewe ndetse n’ukuntu ababikoze bose bagendaga kuri za moto.

Ntarabaganyi yavuze ko gerenade ebyiri zatewe mu mujyi rwagati, imwe imbere ya Hotel ikomeye yo muri uwo mujyi, iyi ikaba nta muntu yakomerekeje ndetse ntiyagira n’ibyo yangiza, indi yatewe hafi ya kiriziya ya Mutagatifu Mikayile, aho yakomerekeje abantu bane.

Hari kandi gerenade yaturikiye hafi ya gare itegerwamo amamodoka yo mu gace gatuwe cyane ka Kamenge, aho yakomerekeje umuntu umwe, naho gerenade ya kane iterwa mu gace ka Cibitoke ku rugo rw’umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi muri ako gace, aha yakomerekeje abantu babiri barimo umwana muto, ibi na byo byatangajwe n’umuvugizi wa polisi wanemeje ko ibi bitero bigamije guhungabanya umutekano muri ibi bihe by’amatora.

Ibi bikorwa bibayeho mu gihe mu Burundi bari mu bihe bitoroshye by’umwuka mubi muri politiki y’icyo gihugu, abarwanya ubutegetsi bakomeje kwamaganira kure ibyavuye mu matora yabaye tariki 24 Gicurasi, amatora yatsinzwe kubwiganze bw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD rya Perezida Pierre Nkurunziza, ndetse n’amashyaka yose atavuga rumwe na Leta kuri ubu yamaze gukuramo akayo karenge ku birebana no guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.

Uwimana P.

http://www.igihe.com/news-7-26-5376.html
Posté par rwandaises.com
facebook