Perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora, Prof. Dr. Chrysologue Karangwa, aratangaza ko komisiyo ayoboye, kugeza ubu nta mukandida ku mwanya w’igihugu uzwi kandi ngo ku bwayo nta n’urabaho, kuko yo ikurikiza amategeko, kandi igihe cyagenwe n’ayo mategeko cyo kumenya abakandida no kwakira ibyangombwa byabo kikaba kitaragera. Ibi Prof. Dr. Chrysologue Karangwa, yabivugiye mu karere ka Karongi, mu kiganiro yagiranye n’abayobozi b’uturere twa Rutsiro na Karongi kimwe n’abahagarariye ibikorwa binyuranye by’amatora muri utwo turere. Yanabasabye guha abaturage service nziza, kuko guha umuturage icyo akwiye uko bikwiye, biri mu bituma na we ibyo asabwa abyuzuza uko bikwiye.

Nyuma y’aho abashinzwe inyigisho z’uburere mboneragihugu mu turere twa Rutsiro na Karongi bagaragarije uko imitangire y’inyigisho z’uburere mboneragihugu yifashe muri rusange, perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora Prof. Dr. Chrysologue Karangwa, yayoboye gahunda yo kungurana ibitekerezo no kujya inama, kugira ngo izi nyigisho zirusheho kugezwa ku mbaga nyamwinshi y’abanyarwanda. Ibi biganiro, ngo byeretse komisiyo y’igihugu y’amatora ko ubushake buhari mu kunoza ibisabwa kugira ngo amatora azagende neza. Prof. Dr. Chrysologue Karangwa akaba yarabitangarije Imvaho Nshya nyuma y’ibi biganiro. Yavuze ko bimuhaye ishusho y’uko abantu bari gukora ibishoboka byose kugira ngo amatora azagenda neza. Ngo kugenda neza kwayo, bivuze ko ari gutegurwa neza kuko n’ubusanzwe ari ntawe utanga icyo adafite.

Kuba hari imitwe ya politiki yamaze kugaragaza abazayihagararira nk’abakandida ku mwanya wa perezida wa Repubulika cyangwa se n’umuntu ku giti cye akumva yaziyamamaza, ku ruhande rwa komisiyo ibyo ntabyo izi kuko yo ikurikiza amategeko, igihe cyagenwe cyo kubakira no kubakira akaba ari cyo kizagenderwaho. Chrysologue Karangwa yavuze ko komisiyo ayoboye, nk’urwego rushinzwe amategeko ku buryo bwa tekinike, ngo bo bagendera ku biteganywa n’amategeko. Ngo hari gahunda yemejwe, gahunda igaragaza uburyo abanyarwa bagomba kuzana amadosiye muri komisiyo y’amatora. Ngo ababyujuje, na none hakurikijwe amategeko, ngo ni bwo nyuma yahoo abaturage bashobora kuzajya bamenyeshwa abakandida bujuje ibisabwa, bivuze, abakandida bemerewe kwiyamamaza. Iyo gahunda, ngo ni yo igaragaza igihe nyacyo kumenya abakandida bizakorerwa, ngo iby’amashyaka ari gukora ubu, cyangwa se umuntu ku giti cye ngo kuba yagaragaza ko ashaka kuzaba umukandida, ngo izo ni gahunda zabo, si iza komisiyo, kuko igihe cya komisiyo cyo kubamenya no kubatangaza kigenwa n’iyo gahunda komisiyo y’igihug y’amatora igenderaho.

Mu bindi byemerejwe muri iyi nama, ni uko bitarenze ku wa 15 uku kwezi kwa Kamena, ngo ari nta gisobanuro cyari gikwiye kuboneka ko haba hari umunyarwanda utarabona indangamuntu ye kandi iri mu murenge, ibi bikazagerwaho ari uko abaturage bakomeje guhabwa service nziza. Muri ibi biganiro habayeho kwibukiranya ko gutunga indangamuntu ari itegeko bikaba n’uburenganzira bwa buri munyarwanda, bityo akaba ari nta mpamvu iyo ari yo yose ikwiye gutuma umuturage adahabwa indangamuntu ye kandi afite amafaranga amagana atanu akenewe. Aha hatanzwe ingero ngo z’ibintu bidakwiye kugira ahandi byakorwa, nko kwima umuntu indangamuntu ngo ni uko takwretse mitiweri, ngo ntawe uhabwa indangamuntu aterekanye ko yatanze amafaranga yo mu kigega cy’uburezi cyangwa se ay’umurenge Sacco n’ibindi. Ngo ibyo byose ni gahunda zinyuranye kandi nziza za leta, ariko ngo buri gahunda yateganirijwe uburyo bwo gushyirwa mu bikorwa hatabayeho ko hari gahunda imwe yabangamira indi.

Ikindi cyanzuwe, ni uko amatora akwiye gutegurwa neza, akazagira isura nziza, ihesha isura nziza ibereye u Rwanda kandi isura ibereye abanyarwanda bose, isura u Rwanda rwifuza kugira mu ruhando rw’amahanga.

Ni inkuru ya Imvaho Nshya nimero 2001 yo kuwa 21 Kamena kugeza 23 Kamena 2010

YanditswBAGAMABAKE MARIE GRACE

http://www.igihe.com/news-7-26-5523.html
Posté par rwandaises.com