Polisi ya Afurika y’Epfo yataye muri yombi umwe mu bakekwaho kuba bari inyuma y’iraswa rya Lt Gen Kayumba Faustin Nyamwasa riherutse kubera I Johannesbourg ku wa Gatandatu ushize.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Sunday Times cyo muri Afurika y’Epfo aratumenyesha ko ukekwa yaba yaratawe muri yombi na Polisi ya Johannesbourg mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, ajyanwa ku biro bya polisi kugirango akorerwe iperereza.

Sunday Times ivuga kandi ko umuntu ukurikiranira hafi iperereza yatangaje ko uwatawe muri yombi yahoze ari umusirikire mu ngabo z’u Rwanda ndetse ko mu kazi yakoraga, Nyamwasa yamubereye umuyobozi mu gihe cy’imyaka itari micye.

Hari abatangarije Sunday Times ko imiryango ya Nyamwasa n’uwamurashe yigeze kubana mu buhungiro.

Polisi yatangaje ko bigaragaye ko ntaho ahuriye n’ibyabaye, mu masaha 48 agomba kuba yamaze gufungurwa, nk’uko itegeko nshinga ry’icyo gihugu ribiteganya.

Umuvugizi wa polisi Brig Govindsamy Mariemuthoo yirinze kugira icyo atangaza kubyerekeye ifatwa ry’uyu mugabo, yatangaje ko atahakana kuba uwo yafashwe cyangwa ngo anabyemeze ngo kuko iperereza rigikomeza.

Sunday Times itangaza ko ubwo Nyamwasa yaraswaga, yari kumwe n’umufasha we batwawe n’umushoferi mu modoka yo mu bwoko BMWX3, bakaba bari bavuye guhahira muri Blue Bird shopping centre. Muri ako kanya, umuntu wambaye umupira utukura yaje agenda n’amaguru yegera imodoka ararasa amasasu afata Nyamwasa ku gice cy’igifu, nk’uko umufasha we yabitangaje ku wa Gatandatu.

Bivugwa ko akimara kumurasa hari imodoka yari imutegereje hanze ihita imijyana. Muri ako kanya Nyamwasa yahise ajyanwa mu bitaro aho yaje kubagirwa, kuri ubu umufasha we, Rosette, yatangaje ko atangiye koroherwa.

Kayonga J.
http://www.igihe.com/news-7-26-5524.html
Posté par rwandaises.com