Inteko Rusange ya Sena iba ifite inshingano ikomeye yo kwiga no kwemeza amategeko (Foto / Arishive)

Nzabonimpa Amini

KIGALI – Mu itangazo Izuba Rirashe rikesha ushinzwe itangazamakuru mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ryo ku wa 15 Kamena 2010 rivuga ko Inteko Rusange ya Sena yarateranye isuzuma kandi itora itegeko rigenga amatora. Iri tegeko rigena uburyo amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze, ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko, aya Perezida wa Repubulika n’aya referandumu akorwa.

Itegeko rigenga amatora kandi rigaragaza abatemerewe kwiyandikisha ku ilisiti y’itora ari bo abambuwe n’inkiko uburenganzira bwo gutora, abakatiwe burundu kubera ibyaha by’ubwicanyi n’ubuhotozi, icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bo mu cyiciro cya 1 n’icya kabiri, uwireze akiyemerera icyaha cya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu wo mu cyiciro cya 1, icyaha cyo gusambanya abana, gufata ku ngufu, abantu bafunze n’impunzi.

Iryo tegeko rigenga amatora mu Rwanda kandi mu ngingo zaryo rigaragaza ko mu kwiyamamaza bibujijwe gukoresha umutungo wa Leta, gutuka cyangwa gusebya mu buryo ubwo ari bwo bwose undi mukandida, kumanika amafoto cyangwa inyandiko no gukorera inama zo kwiyamamaza ahatabigenewe, gutanga impano z’amafaranga cyangwa iy’ibintu, gushingira ku bikorwa by’ubucuruzi, gushingira ku bwoko, ku isano muzi, ku Karere, ku idini no ku bundi buryo bwose bushingiye ku ivangura n’amacakubiri.

Umukandida bigaragayeho kwica amategeko mu kwiyamamaza atumizwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kugira ngo yihanangirizwe bwa mbere ku mugaragaro mu magambo, iyo atikosoye, imwandikira imwihanangiriza bwa nyuma, iyo akomeje yandikirwa amenyeshwa ko kandidatire ye yavanywe mu bakandinda bemerewe kwiyamamaza mu gihe kitarenze amasaha cumi n’abiri (12).

Umukandida wifuza kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika we agomba kuba afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko, nta bundi bwenegihugu afite, nibura umwe mu babyeyi be ari Umunyarwanda, kuba indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi, atarigeze akatirwa burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu, atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki, afite nibura imyaka 35 y’amavuko, aba no mu Rwanda igihe atanga kandidature.

Ibindi iryo tegeko ribuza ni ugukoresha udutsiko, urusaku cyangwa ibikorwa byo gutera ubwoba ahungabanya imirimo y’itora, ahanishwa igifungo kuva ku mezi 3 kugeza ku myaka ibiri 2 n’ihazabu y’amafaranga kuva ku 150.000 kugeza ku 500.000 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Iyo uwakoze icyaha ari umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, umukozi woherejwe na Leta cyangwa se uhagarariye umutwe wa politiki, igihano giteganywa n’itegeko byikuba 2.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=408&article=15009

Posté par rwandaises.com