Kuri uyu wa Kane abanyamuryango ba AERG, umuryango w’abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside, bafatanyije n’ingabo mu bikorwa bitandukanye zirimo gukora muri iki cyumweru cya Army Week, bakoze umuganda mu kibanza kigenewe amazu y’imfubyi za Jenoside giherereye i Kagugu mu Karere ka Gasabo, azubakwa mu mafaranga yavuye mu gikorwa cya One Dollar Compaign.

Nkuko twabitangarijwe na Nzaramba Gilbert umuyobozi wa AERG INILAK, uyu muganda wari ugamije kuhasukura kugirango imirimo yo gutangira kuhubaka ijye mu bikorwa.

Iki gikora cya one Dollar Compaign ni igitekerezo cyagizwe na AERG gishyigikirwa na Diaspora Nyarwanda iherereye ku isi hose, ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange.

Amakuru dufite atumenyesha ko kugeza ubu hamaze gukusanywa amafaranga agera kuri miliyoni 888 z’amafaranga y’u Rwanda, gusa Umuyobozi Mukuru w’Ibiro Bikuru Bishinzwe Diaspora muri Minaffet yatangaje ko biteganyijwe ko hazaboneka miliyari 1,46, ariko ko n’ubwo asigaye ataboraboneka, ibikorwa byo kuhubaka bigiye kuba bitangiye hakoreshwa ahari.

Nk’uko igishushanyo mbonera cy’umushinga wa One Dollar Campaign kibigaragaza, barateganya kubaka muri iki kibanza kiri i Kinyinya amacumbi agizwe n’inzu 4 z’amagorofa, imwe ikazaba ibasha kwakira abana bagera kuri 192. Hazubakwa kandi aho gufatira amafunguro, ibibuga by’umupira bigezweho, ndetse n’inzu z’ubucuruzi zizajya zinjiza amafaranga, byose birangiye bikaba bizatwara miliyari 4,5 z’amanyarwanda.

Imirimo rero yo kubaka igiye gutangira kuko tariki ya 15 Nyakanga ahazubakwa aya mazu hazashyirwaho ibuye ry’ifatizo, naho mu ntangiro za Kanama imirimo nyir’izina yo kubaka igatangira.

Byatangajwe ko kubaka bizajya bikorwa mu byiciro kuko hazajya hakorwa igikorwa kijyanye n’amafaranga ahari. Icyiciro cya mbere cy’inyubako kikazaba kigizwe n’inzu imwe y’icumbi izakira abana 198 n’aho bazajya bafatira amafunguro (restaurant).

Twababwira ko abitabiriye iki gikorwa ari abagize AERG zo muri za Kaminuza zitandukanye zo mu mujyi wa Kigali bafatanyije n’Ingabo zo muri Diviziyo ya Mbere ndetse n’abaturage bahaturiye.

Foto: TNT

Uwimana Peter

http://www.igihe.com/news-7-26-5864.html

Posté par rwandaises.com