Agnès Uwimana uyobora ikinyamakuru Umurabyo kuva mw’ijoro ryo ku wa kane ari mu maboko ya polisi y’igihugu. Nk’uko byatangajwe na Supt Eric Kayiranga, Agnes Uwimana akurikiranyweho ibyaha byo kuvuga nabi umukuru w’igihugu, ingengabitekerezo ya jenoside, gutangaza amakuru ashobora guteza imvururu mu gihugu no gukangurira abaturage gusuzugura inzego za leta na gahunda za guverinoma.

Nk’uko tubikesha RNA, mu mwaka wa 2006 Agnès Uwimana yigeze gufungwa ashinjwa ingengabitekerezo ya jenoside, aza gufungurwa asabye imbabazi. Icyo gihe ikinyamakuru cye cyaje guhagarara, cyongera gukora mu mwaka ushize. Kuri ubu rero ngo ibyo ashinjwa biramutse bimuhamye bishobora kumugumisha mu gihome igihe gishobora kurenga imyaka 30 yose.

Ikinyamakuru Umurabyo cyaje mu bisomwa cyane nyuma y’ihagarikwa ry’ Umuseso n’Umuvugizi. Inama Nkuru y’itangazamakuru ikaba iherutse gusaba uwo muyobozi wacyo ko yakwisegura mu kinyamakuru cye kubera zimwe mu nyandiko zarimo. Icyo gihe akaba yari yaremeye amwe mu makosa yavugwaga, anongeraho ngo ko byatewe n’uko atize ibyerekeranye n’itangazamakuru. Yemeye kwandika asaba imbabazi mu kinyamakuru cye, ariko ntiyabikoze. Inama Nkuru y’itangazamakuru yamwongereye igihe cyo kubyubahiriza, ariko nabwo ngo ntiyabikora.

Kayonga J

http://www.igihe.com/news-7-11-5875.html
Posté par rwandaises.com