Mukabaramba Alvera, Umwe mu bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora yo ku ya 9 Kanama, aratangaza ko aziyamamaza kugeza ku munsi wa nyuma wo kwiyamamaza ngo n’ubwo abona ko muri aya matora hazagaragaramo guhiganwa kudasanzwe ugereranyije n’ay’ubushize.

Mu mwaka wa 2003 ubwo mu Rwanda habaga amatora y’Umukuru w’Igihugu ku nshuro ya mbere, Mukabaramba yabaye umukandida rukumbi w’umutegarugori, gusa mbere gato y’umunsi w’itora yaje gukuramo ake karenge, ashyigikira Paul Kagame waje no kwegukana intsinzi.

Ubwo yaganiraga na RNA dukesha iyi nkuru, Umuyobozi wa Parti du Progrès et de la Concorde (PPC) yatangaje ko mu mwaka wa 2003 yashyigikiye Paul Kagame kuko gahunda zabo zendaga gusa n’iz’Umuryango FPR Inkotanyi , nanone kandi ngo byari n’uburyo bwo kwifatanya mu rwego rwo kurusha imbaraga abakandida bari bashyize imbere ibibazo byarimo bisubiza igihugu inyuma kandi ari byo ishyaka rye na FPR bakomeje kujya barwanya, gusa aha ntiyatangaje abo bakandida abaribo n’ibibazo bashyiraga imbere ibyaribyo.

Mukabaramba yirinze kugira icyo atangaza kubyerekeye na gahunda azashyira imbere mu kwiyamamaza kwe, bitewe n’amategeko ariho abuza abakandida gushyira ahagaragara gahunda zabo mbere y’itangizwa ry’igikorwa cyo kwiyamamaze, gusa avuga ko naramuka atsinze akaba Umukuru w’Igihugu, gahunda ye izaba gushyira imbere iterambere, ubumwe no gukunda igihugu.

Muri icyo kiganiro Mukabaramba yagiranye na RNA, yahakanye kuba kandidatire ye ariyo kugirango n’abategarugori bagaragare ko bitabiriye amatora, ashimangira kuba ahagarariye ishyaka rye ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange.

Usibye umukandida wa FPR, Paul Kagame, Mukabaramba azahangana n’abandi bakandida babiri aribo; Higiro Prosper wa PL na Ntawukuriryayo Jean Damascene wa PSD.

Ku mashyaka yose uko ari ane afite abakandida bayahagarariye mu guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, kwiyamamaza bizatangira kuwa Kabiri tariki 20 Nyakanga, dukurikije ibigaragara kuri gahunda yatanzwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-6061.html
Posté par rwandaises.com