Perezida Kagame (hagati), Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki- Moon (iburyo) n’abandi bafatanyabikorwa mu buvugizi bw’iterambere ry’ikinyagihumbi (Foto-Perezidansi)

Kizza E. Bishumba

MADRID – Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yayoboye inama mpuzamahamanga y’itsinda ryiga ku iterambere ry’ikinyagihumbi (MDGs) yabereye mu Mujyi wa Madrid muri Esipanye ku wa 16 Nyakanga 2010.

Perezida Kagame nk’umwe mu bayobozi batoranijwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumye Ban Ki-Moon mu gukora ubuvugizi, ubwo yari ayoboye iyi nama yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye, imiryango itegamiye kuri za Leta ndetse n’abikorera ku giti cyabo kugira uruhare mu kwihutisha igerwaho ry’intego z’ikinyagihumbi ku bufatanye.

Perezida Kagame, mu ijambo rye atangiza iyo nama, yagaragaje zimwe mu ngamba zakwifashishwa kugira ngo intego z’iterambere ry’ikinyagihumbi zigerweho, avuga ko ingamba nyazo ari uko mbere na mbere, iyo gahunda abantu bayigira iyabo bakayiyumvamo, asaba ibihugu bikize ko byagira uruhare rugaragara mu gutanga inkunga zabyo ndetse anagaragaza uruhare rw’abikorera kugira ngo bigerweho.

Perezida Kagame yagarutse ku ruhare rw’abayobozi muri iryo terambere, avuga ko bisaba abayobozi kuzuza inshingano, ubwitange no kugira intego, ati “ibyo birashoboka kandi mu myaka 5 isigaye nsanga hari ibizaba bimaze kugerwaho mu buryo bugaragara.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu myaka 5 isigaye ngo intego z’ikinyagihumbi zigerweho Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumye, yifuza ko iryo tsinda ryagira uruhare rukomeye mu gufasha no gukangurira ibihugu kugira uruhare rwabyo mu kwihuta mu iterambere ry’ikinyagihumbi.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumye Ban Ki-Moon, we mu ijambo yavugiye muri iyo nama, yavuze ko iterambere ry’intego z’ikinyagihumbi rizagira ingaruka nziza ku isi yose, bityo asaba itsinda ry’ubuvugizi kureba no kwita cyane ku byagirira akamaro abatuye isi.

Iryo tsinda riherutse gutangazwa mu kwezi gushize n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumye,  rigizwe na Nobel Laureate, Muhammad Yunus wa Bangladesh, Michelle Bachelet wahoze ari Perezida wa Chile, Bill Gates washinze Microsoft, uwashinze CNN, Tad Turner na Jeffrey Sachs bo muri Earth Institute bakaba n’abarimu muri Kaminuza ya Colombiya.

Biteganijwe ko bazakorana inama n’abayobozi ku rwego rw’isi bagera ku 150, bakazahurira i New York muri Nzeli uyu mwaka, aho bazaganira ku ngamba zafatwa ndetse banareba ibimaze kugerwaho ku ngamba z’iterambere ry’ikinyagihumbi.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=421&article=15673

Posté par rwandaises.com