Bamwe mu bahanzi bazitabira iki gitaramo barimo Tonzi, Aline Gahongayire, Aimé Uwimana, Munyanshozan Dieudonne (Mibirizi), Eric Senderi, Umusizi Edouard Bamporiki, Umuririmbyi Mupenzi Joseph Desiré , ndetse na Vincent de Paul uzwi cyane kuri Radio Maria.
Kizito Mihigo yadutangarije ko iki gitaramo yise DUTORE DUTUJE, kizaba kigamije gutanga ubutumwa bw’amahoro n’umutuzo muri iki gihe cy’amatora. Yadutangarije kandi ko kizitabirwa n’abanyacyubahiro nka Minisitiri w’Umuco na Siporo n’abandi.
Iki gitaramo ntigisanzwe kuko bizaba ari ku nshuro ya mbere mu mateka y’u Rwanda abaririmbyi baririmbira Imana mu madini yose bazahura, ndetse hiyongereho n’abaririmba indirimbo zisanzwe, byiyongereyeho ko guhura kwabo bikazaba ari mu rwego rwo gukangurira abaturarwanda gutora batuje.
Iki gitaramo kizabera muri Hotel Serena y’I Kigali, ku cyumweru tariki ya mbere Kanama, guhera I saa kumi n’imwe (17h00). Kwinjira ngo ni ibihumbi icumi ku bantu bakuru, na bitanu ku bana n’abanyeshuri.
Tubajije Mihigo urwego yateguyemo iki gikorwa, yatubwiye ko nk’umuhanzi w’umukristu, agomba kugira uruhare mu guharanira amahoro mu bantu, ngo akaba ari nabyo azashishikariza abandi bahanzi. Mihigo yagize ati: « Turi abakristu ariko turi mu isi ».
Tubibutse ko Umuhanzi Kizito Mihigo yitabiriye Fespad 2010, hamwe n’abandi bahanzi nka Koffi Olomide, José Cameleon, Lauryn Hill, D Banj n’abandi.
Foto: Banza Dolph
Marie Ange IKIREZI / IGIHE.com
Couvin – Belgique