Prosper, umukandida w’Ishyaka PL asaba amajwi abatuye Gicumbi (Foto/A. Gahene)

Jerome Rwasa

GICUMBI – Mu muhango wo kwamamaza umukandida Perezida w’Ishyaka PL ku mwanya wa Perezida wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganijwe mu gihugu ku ya  9 Kanama 2010 wabereye aho abagenzi bategera imodoka mu Mujyi wa Gicumbi no kuri santeri y’ubucuruzi ya Rusine mu Karere ka Rulindo ku itariki ya 21 Nyakanga 2010, umukandida wa PL Higiro Prosper yashimangiye ko mu myaka 16 iryo shyaka rimaze rifatanya n’ayandi kubaka igihugu naryo ryiyubakaga rikaba rishaka kuyobora igihugu ariko rinashima ibyagezweho.

Muri uwo muhango wagiye ubimburirwa n’amagambo y’ikaze y’abahagarariye inzego z’ubuyobozi, mu Karere ka Rulindo hakaba hari Umuyobozi w’Akarere Kangwagye Justus, Visi Perezida wa kabiri w’Ishyaka PL akaba n’umuyobozi wa gahunda yo kwamamaza muri PL Byabarumwanzi Francois yatangiye avuga  ibigwi by’umukandida Higiro Prosper birimo amashuri yize ahanitse mu icunga mutungo, imirimo yakoze irimo kuba yarabaye Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, Ubudepite, ubu akaba ari Visi Perezida wa Sena mu Nteko Ishingamategeko.

Byabarumwanzi yavuze kandi ko mu bushishozi bwinshi, ishyaka PL ryahisemo Higiro kubera ubushobozi bamuziho akaba yasabye abari aho bose kuzamutora.

Perezida  w’Ishyaka PL Mitali Protais we yabwiye abateraniye muri izo nama zombi  zo kwamamaza ko kugira ngo ishyaka ayoboye rifate icyemezo cyo guhatanira umwanya wo kuyobora igihugu byaturutse ku bushobozi ishyaka rifite hakaba nta wabibasabye cyangwa ngo abibahatire akaba ariyo mpamvu ngo bizeye intsinzi.

Ikindi Mitali yibanzeho mu kiganiro yagiye atanga ni ugusaba abayoboke ba PL kujya barangwa n’ikinyabupfura bakarangwa no kubahiriza amategeko, birinda gusebanya, uko bitwara ku bandi akaba ari nako nabo bakwiriye kwitwarwaho ati “mu gihe haramuka habonetse ibitagenda bikaba byamenyekanishwa kugira ngo inzego za Leta zibikemure kandi kare.”

Umukandida w’iryo Shyaka Higiro Prosper yasezeranije abayoboke baryo ko aramutse atowe azubakira ku bisanzweho ariko akaba azibanda ku burezi bufite ireme bushingiye ku bumenyi ngiro, guteza imbere ubukungu n’ubuhahirane, kurwanya imirire mibi, kutarenza imbyaro eshatu, muri rusange bikarangwa no guharanira ko ibyagezweho bitasubira inyuma.

Ndayambaje David umuturage mu Karere ka Gicumbi ukora umwuga w’ubunyonzi yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko yayobotse Ishyaka PL kuva mu mwaka wa 2008 ngo bitewe n’uko abanyonzi baje kuvanwa mu muhanda akaba yizeye ko PL iramutse itsinze amatora yabaha uburenganzira bwo kugaruka gukora umwuga wabo w’ubunyonzi.

Igikorwa cyo kwamamaza umukandida w’Ishyaka PL mu Karere ka Gicumbi cyitabiriwe n’abaturage bakabakaba 300.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=422&article=15777

Posté par rwandaises.com