*« Ni ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda umusangwabutaka agira ijambo. Ntitwari tuzwi, twarabindikiranywaga, ariko ubu turazwi », umwe mu baturage bari i Huye kwamamaza Paul Kagame.

*“sinari nzi gusoma no kwandika. Ariko ubu mvuga n’icyongereza kubera FPR ». Ati “ubu umutwe wange ni my Head, ikawa ya maraba ni Sweety”, ibi ni ibyavuzwe n’undi watanganze ubuhamya bw’ibyo FPR yamugejejeho.

« Inkingi y’Ubumwe Demokarasi n’Amajyambere, Dushyigikiye imiyoborere myiza Ishyaka n’Ubutwari, Paul Kagame Turamushyigikiye, tuzamutora 100 %». Aya ni amwe mu magambo yari yanditse ku byapa byari bifitwe n’abaturage bari mu Karere ka Huye aho umukandida wa FPR Inkotanyi yagiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu munsi mu Ntara y’Amajyepfo.

Hari mu masaha ya saa munani n’igice ubwo Paul Kagame yageraga i Huye avuye I Nyamagabe. Aha ntibyari bisanzwe kuko abaturage batatumaga abasha no kuvuga ijambo yari yabageneye. Yajyaga kuvuga maze na bo bakagira bati « Ni wowe, ni wowe nta wundi. »

Mbere yuko afata ijambo, bamwe mu baturage bari bitabiriye kumwamamaza babanje kugira icyo bavuga mu byiza bakesha ubuyobozi bwiza bwa FPR Inkotanyi. Uyu ni Ntabanganyimana Francois. Yagize ati: « Byonyine no kuba ndi uwo mu basigajwe inyuma n’amateka, nkaba mfata ijambo mu ruhame, nkabwira imbaga ingana gutya, nta terambere rindutira iryo. »

Yashimye byinshi akesha ubuyobozi bwiza bwa Paul Kagame aho yatangaje ko ubundi ngo we na bagenzi be babaga mu tuzu tubi cyane kandi twa Nyakatsi, yatwise « KIRAMUJYANYE », nyamara ubu ngo abenshi barubakiwe amazu agendanye n’igihe, akaba kandi afite icyizere ko n’abatarubakirwa bazubakirwa byanze bikunze.

N’ibyishimo byinshi yagaragaje ukuntu FPR itavanguye nkuko cyera byajyaga bibakorerwa, bakanenwa n’ibindi. Ati « Ni ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda aho umusangwabutaka agira ijambo. Ntitwari tuzwi, twarabindikiranywaga, ariko ubu turazwi, turi mu bunzi, turi mu nyangamugayo ntawe ukitunena. »

Undi mutegarugori wagize icyo atangariza abari baje gushyigikira Umukandida Paul Kagame yatangaje ko ngo yahunze ubundi akaza guhunguka aho Leta ya Paul Kagame ibabwiriye ngo Batahe ni amahoro.

Ngo yatangiriye ku busa, nyuma aza kujya mu nzego z’abagore kuko bahawe ijambo. Ngo yaje kubona akazi mu Ruganda rwa Maraba rw’ikawa. Aza kubona udufaranga yaka inguzanyo muri banki atangira kwiteza imbere, kugeza naho yiyubakiye inzu isize amasima imbere n’inyuma.

Ati “sinari nzi gusoma no kwandika. Ariko ubu mvuga n’icyongereza kubera FPR ». Ati “ubu umutwe wange ni my Head, ikawa ya maraba ni Sweety”.

Mbere yuko umukandida Paul Kagame afata ijambo, yabanjirijwe na Bwana Fidele Ndayisaba, ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR inkotanyi.

Yagize ati: “ko byavugwaga ngo Abanyabutare bavukana amashuri atatu yisumbuye, none Paul Kagame akaba yarashyizeho “Nine Years Basic Education” (Uburezi bw’Ibanze bw’Imyaka 9), ati “None ubwo murumva noneho tutarakataje mu mashuri?”.

Umukandida wa FPR Inkotanyi agifata ijambo, yabwiye Abanyehuye ati: “Guhitamo FPR n’Umukandida wayo, ni uguhitamo Iterambere, umutekano, ni uguhitamo amajyambere. Ku ya 09 Kanama, ni ukusa ikivi cy’imyaka 7 y’imiyoborere myiza n’Iterambere. Ni no gutangra kandi ikindi kivi cy’imyaka 7 yo gukora ibyiza tugakuba inshuro zirindwi.”

Paul Kagame yabwiye Abanyehuye ko guhitamo FPR Inkotanyi ari uguhitamo ibyiza, kandi ko gukora ibyiza ari ukubaka igihugu, n’amahanga akabibona akabona ko abanyarwanda bazi guhitanmo neza.

Yagize ati: “ubwo mu myaka 7 twakoze byinshi byiza, ntimugasaze ibyiza biri imbere.

Mu mbyino nyinshi aho abaturage ba Huye baririmbaga ngo “Turi mu ndege ntimugire ubwoba, Pilote ni Paul”, ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida wa FPR Inkotanyi mu karere ka Huye byasojwe, bikomereza mu Karere ka Nyanza. Abaturage bari bitabiriye ibi bikorwa byo kwamamza ukukandida wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye bakaba bageraga ku bihumbi mirongo cyenda na bitanu (95,000)

Foto: www.paulkagame.com

Moise Tuyishimire

http://www.igihe.com/news-7-26-6352.html

Posté par rwandaises.com