Urukiko rukuru rwa repubulika rwanze ubujurire bwa maitre Ntaganda Bernard warujuririye asaba ko rwakuraho icyemezo cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa NYARUGENGE. Uru rukiko rwisumbuye tariki ya 9 z’uku kwezi rwafashe icyemezo cy’uko Ntaganda afungwa by’agateganyo iminsi  30 mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse ku byaha aregwa.
Mu myanzuro yasomwe nyirukujurira adahari, umucamanza yavuze ko ubujurire bwa NTAGANDA nta shingiro bufite, icyemezo cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cy’uko afungwa iminsi 30 kigumyeho. Umucamanaza yagaragaje  ko ibyo Ntaganda yashingiye ho ajurira nta shingiro bifite.
Kimwe mu byo Ntaganda yashingiyeho ajurira ngo ni uko atashyikirijwe ubushinjacyaha mu gihe cy’amasaha 72 nyuma yaho afatiwe. Iyi ngingo  urukiko ntashingiro rwayihaye ruvuga ko Ntaganda yafashwe ku italiki ya 24 kamena  agashyikirizwa ubushinjacyaha ku italiki ya 28 z’uko kwezi ;kuba atarashyikirijwe urukiko tariki ya 27 z’uko kwezi gushize ko byatewe n’uko hari ku cyumweru, umunsi w’ikiruhuko.  
Ntaganda Bernard ashinjwa ibyaha bine birimo kurema imitwe igamije guhungabanya umutekano w’igihugu, gutegura imyigaragambyo itemewe n’amategeko, kubiba amacakubili, no kubiba ingengabitekerezo ya Genocide. Ku italiki ya 9 NYAKANGA urukiko rwemeje ko aba afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 .Ntaganda yaregwaga hamwe n’abandi bantu 8 bamwe muri bo barekuwe by’agateganyo basabwa kujya bitaba ubushinjacyaha, abandi urukiko rusanga nta mpamvu yo gukomeza kubakurikirana barekurwa burundu.
Ufitinema Remi Maurice
 

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=1052

Posté par rwandanews.be