Umuvunyi Tito Rutaremara n’urwego ayobora ku isonga mu kurwanya ruswa (Foto/Arishive)
Mpinganzima Yvonne

NAIROBI – Umuryango “Transparency International” ukorera muri Kenya, kuri uyu wa 21 Nyakanga 2010, washyize ahagaragara raporo ku bushakashatsi wakoze ku bijyana na ruswa mu bihugu byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba “East African Community”, hagaragazwa ko muri ibyo bihugu u Rwanda ari cyo gihugu kiri ku isonga mu kurwanya ruswa, ngo ibyo bikaba bigaragazwa n’uburyo u Rwanda rubasha gushyira mu bikorwa amategeko anyuranye na politiki yo kurwanya ruswa haba mu bigo bya Leta no mu by’abikorera ku giti cyabo.

Iyo raporo ku bijyana na ruswa yiswe “The East African Bribery Index” (EABI), igaragaza ibipimo ibihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba bibarirwaho ku bijyana na ruswa, aha ruswa mu Rwanda iboneka ku gipimo cya 6.6%, ugereranije na 28.6% muri Tanzaniya,  31.9% muri Kenya, 33.0%  muri Uganda na 36.7% mu Burundi.
 
Iyo raporo igira iti “ku bijyana n’imbaraga ibi bihugu bishyira mu kurwanya ruswa, u Rwanda ruri ku gipimo cya 97.1%, rugakurikirwa na  Uganda iri ku gipimo cya 30.5%, Tanzania ku gipimo cya 29.4% , with, Burundi ku gipimo cya 22.2%, Kenya ikabarirwa kuri  22.1%.”

Iyo raporo yiswe EABI, igaragaza ko bikomeje bityo u Rwanda ruzaba rukiri ku mwanya wa mbere mu bihugu bishyira ingufu nyinshi mu kurwanya ruswa mu mwaka utaha wa 2011, aho ngo rukazaba rukoresha imbagara zibarirwa ku gipimo cya 90.3%, rugakurikirwa n’u Burundi ku gipimo cya 23.5%, hakaza Kenya ku gipimo cya 22.9%, Tanzaniya kuri 21.1%, hagaheruka  Uganda ku gipimo cya 18.9%.

Mu mpamvu u Rwanda rushyirwa ku isonga ry’ibindi bihugu bitagaragaramo ruswa cyane ugereranije n’ibindi byo mu Karere kAfurika y’Iburasirazuba, raporo ya “EABI”, igaragaza ko zirimo kuba harashyizweho urwego rw’umuvunyi mu mwaka wa 2004, rukurikirana ibibazo bya ruswa ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko anyuranye haba mu bigo bya Leta n’ibyigenga, kandi urwo rwego rukaba ngo rufite ububasha bwo kugaragaza no guhana abafatiwe mu byaha rushinzwe gukoraho ubugenzuzi.

Aha, iyo raporo igira iti “imikorere y’urwego rw’umuvunyi mu Rwanda igaragazwa n’uko rudatinya gushyira ahabona abagaragayeho amakosa cyane cyanea abitwa ko bakomeye mu nzego za Leta.”

Ubu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kugaragaza ibibazo bya ruswa, abaturage bo mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, bahura na byo mu gihe baba bakeneye guhabwa serivise zinyuranye, mu bigo bya Leta kumwe no mu bigo byigenga.

Itangira ubu bushakashatsi Transparency International Kenya, yatangiriye mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 2002, ikomereza muri Tanzaniya mu mwaka wa 2002,  kuri ubu ikaba ikrera mu bihugu byose bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba byakozwemo ubushakashatsi mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka wa 2010.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=423&article=15781

Posté par rwandaises.com