Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’umuryango Transparency International mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba bw’Afurika bugaragaza ko u Rwanda ari cyo gihugu kigaragaramo ruswa ku kigero cyo hasi cyane cyegereye kuvuga ko ntayiharangwa na mba, mu gihe ibihugu bindi bigize uwo muryango bigaragaramo ruswa iri kugipimo cyo hejuru.

Mu bihugu bitanu byakorewemo ubwo bushakashatsi na Transperency International, ikiza ku isonga mu kumungwa na ruswa ni u Burundi bufite ikigereranyo cya ruswa kigera kuri 36%, ikigo gishinzwe gukusanya imisoro muri icyo gihugu ni rwo rwego ruza ku isonga mu kumungwa na ruswa kurusha ibindi byo muri aka Karere.

Uganda ni yo yaje ku mwanya wa kabiri, aho ruswa ibarirwa kukigereranyo cya 33%, igakurikirwa na Kenya ifite ikigereranyo cya ruswa kingana na 31,9%, ndetse na polisi y’icyo gihugu ikaba arirwo rwego rwa gatatu mu kugaragaramo ruswa kurusha izindi nzego za Leta mu bihugu biri muri aka Karere, aho ibanzirizwa na polisi yo mu gihugu cy’u Burundi, yo ikaba iza ku mwanya wa kabiri.

Igihugu cya Tanzania kiza ku mwanya wa 4 kuri uru rutonde, ruswa muri icyo gihugu ikaba iri ku kigereranyo cya 28,6%, naho igihugu gihagaze neza kuri urwo rutonde, bityo kikaba kigaragaramo ruswa ya ntayo, ni u Rwanda rufite ikigereranyo cya ruswa kingana na 6,6%.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na Transparency International hagati ya Mutarama na Werurwe uyu mwaka, bukorwa ku bigo bya Leta n’ibyigenga byo mu bihugu byo muri aka Karere, u Rwanda n’u Burundi bikaba aribwo bwa mbere bikozwemo ubu bushakashatsi kuva byakwinjira mu muryango w’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Transparency International iraburira ibihugu bigize uyu muryango, kuba hatagize ingamba zihamye zo kurwanya ruswa zifatwa, habaho ingaruka mbi ku bukungu bwabyo ndetse no kugikorwa cyo gukuraho imbibi mu buhahirane.

Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-6133.html

Posté par rwandaises.com