Mu minsi ishize u Bufaransa bwagize icyo butangaza ku rupfu rw’umunyamakuru Jean Leonard RUGAMBAGE. Ibi byabaye mu gihe mu Rwanda polisi yataga muri yombi babiri mu bakekwaho kugira uruhare mw’iyicwa rye, aho byagaragajwe na polisi ndetse n’inzego zishinzwe umutekano ko ubwo bwicanye bufitanye isano no kwihorera k’uwacitse kw’icumu rya Jenoside.

Nk’uko tubikesha Radio Europe1 y’i Paris mu Bufaransa, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa bwana Bernard Valero, yatangaje ko minisiteri abereye umuvugizi isabye u Rwanda kugaragaza ukuri ku byerekeye urupfu rwa Jean Leonard Rugambage. Bwana Bernard Valero ati: « Ubufaransa bwamaganye bukomeje ubwo bugizi bwa nabi, kandi ababikoze bagomba kugezwa mu bucamanza bidatinze ».

Tubibutse ko Jean Léonard RUGAMBAGE wari umunyamakuru w’ikinyamakuru UMUVUGIZI, yarashwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana, ku wa kane tariki ya 24 kamena 2010, imbere y’umurugo rwe.

Inkuru bifitanye isano:

Babiri mu bacyekwaho kwica umunyamakuru Rugambage batawe muri yombi

posted on Jun , 28 2010 at 10H 24min 46 sec

Hejuru ku ifoto:

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa bwana Bernard Valero

Foto: M.A.I

Marie Ange Ikirezi

Couvin – Belgique

http://www.igihe.com/news-7-11-5721.html

Posté par rwandaises.com