uyu wa mbere nibwo polisi y’igihugu yashyize umunyapolitiki Bernard Ntaganda mu maboko y’ubushinjacyaha. Ku ruhande rwabwo, kuri uyu wa gatatu ubushinjacyaha bukuru bwatangaje ko nta mpamvu yo kwihutira kujya mu nkiko mu gihe umunyapolitiki Bernard Ntaganda ashobora gufungwa atarashinjwa, ngo kuko itegeko ryemerera ubushinjacyaha kugumana umuntu iminsi 7 ataramenyeshwa ibyo aregwa. Kuri ubu ibyo aregwa bikaba bigitunganywa, akaba azagezwa mu rukiko mu gihe cya vuba.

Twabibutsa ko Bernard Ntaganda yafashwe tariki 24/6/2010. Icyo gihe polisi ikaba yaratangaje ko yamuhamagaje kuko akekwaho amacakubiri no kuba afite uruhare mu gikorwa cy’ubwicanyi cyari kigiye gukorerwa Christine Mukabunani kuri ubu wamusimbuye ku buyobozi wa PS Imberakuri.

Kuri uwo munsi yafatiweho nibwo habaye imyigaragambyo y’abayoboke be bashakaga ko iryo shyaka ryagira abarihagararira muri Komisiyo y’Amatora. Bamwe muri bo bakaba baravuze ko yafashwe kubera iyo myigaragambyo, mu gihe polisi yo yavuze ko byabaye impurirane.

Kayonga J

 

http://www.igihe.com/news-7-11-5724.html

Posté par rwandaises.com