Tariki 1/7/2010 nibwo urubuga IGIHE.COM rwatangiye gukora ku mugaragaro, nyuma y’amezi abarushinze barutekerejeho bakanagena uburyo ruzakoramo. Mu kugena intego, imikorere n’imikurire yarwo, bamwe mu banyeshuri bo muri za Kaminuza zitandukanye nka NRU, KIST, SFB, ULK n’ahandi bifuzaga gushyiraho urubuga rwa internet rutanga amakuru mashya kandi ataraba amateka kuko icyo kibazo cyagaragaraga cyane kuri internet muri icyo gihe. Bashakaga kandi gukora inkuru zitandukanye zijyanye n’iterambere ry’igihugu ndetse n’isi muri iki gihe, kugirango abanyarwanda bamenye ibigezweho n’uko bakwitwara imbere y’umuvuduko w’isi.

Ikindi abo basore bari bagamije ni ukwandika amakuru ku nzego (domains) zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu cyangwa bw’isi bakurikije ibyo biga, dore ko mu masomo yabo bakurikira amashami atandukanye. Uko kwishyira hamwe batandukanyije ubumenyi nibyo byatumye igihe.com igira inkuru nyinshi kandi nziza mu byiciro byinshi bitandukanye.

Ibyo byose byatangiye gushyirwa mu bikorwa ubwo tariki 30/6/2009 igihe.com yashyirwaga mu ruhando rw’andi ma websites, maze tariki 1/7/2010 dutangira gukora ku mugaragaro. Uwo munsi ibyishimo byari byose, kuko kugira umushinga ukabasha kuwutangiza, uba uruse kure abantu benshi bagira ibitekerezo bikaguma mu nzozi.

Uko igihe.com yagiye itera imbere

Abashinze IGIHE.COM bifuzaga gukora urubuga rwa internet rwamara igihe kinini gishoboka, rugatanga amakuru menshi agezweho kandi rugasurwa cyane n’abanyarwanda, akaba ari nayo mpamvu twahisemo gutangira dukora mu rurimi rw’abakurambere.

Twasurwaga n’abantu 40 ku munsi kuva ku munsi wa mbere, ariko twagiye dushyiraho uburyo bwo kwimenyekanisha nta kwamamaza (publicité) dukoze mu zindi tangazamakuru. Intego yari uko ibikorwa byacu aribyo bitumenyekanisha kurusha kuba aritwe twiyamamaza mu magambo. Gusa ariko ntitwahisha ko kuva icyo gihe twifuzaga kuzaba urubuga rwa internet rusurwa kurusha izindi zigaragara mu Rwanda, ni ukuvuga imbuga za internet zo mu Rwanda n’izo hanze zisurwa cyane n’abanyarwanda.

Agaciro k’urubuga urwarirwo rwose rwa internet kagaragarazwa ahanini n’umubare w’abarusura. Nta na rimwe mu Rwanda habayeho urubuga rusurwa n’umubare w’abantu basura IGIHE.COM. Hashize amezi atari make IGIHE.COM arirwo rubuga rusurwa cyane kurusha izindi mbuga zose za internet zo mu Rwanda. Kuri ubu ku munsi IGIHE.COM isurwa n’abantu bangana cyangwa barenga abakuzura Stade Amahoro (abarenga 20,000).

Kuva rwatangizwa, urubuga IGIHE.COM rumaze gusurwa na za mudasobwa zigera kuri 2,443,512. Kuva icyo gihe kugeza ubu hamaze gusomwa paji zirenga 11,449,042. Uyu mwaka turimo gusa, twasuwe na za mudasobwa zigera kuri 2,102,774.

Mu bihugu abadusura baba baherereyemo, u Rwanda ruza ku isonga na 80% by’abadusura. Hakurikiraho u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bufaransa, u Butaliyani, Nigeria n’u Bwongereza.

Muri bumwe mu buryo bwo kureshya abadusura, twafashe inzira itari izwi, kuko iyo ushaka guhiga abandi, ntunyura mu nzira bo baciyemo, n’iyo uyiciyemo urenga aho bagarukiye. Ni muri urwo rwego twavugaga amakuru mashya yabaye mu gihugu no hanze, ibyo tukaba twarabikoze kuva tariki 1/7/200 kugera tariki 1/7/2010 kandi turacyakomeza. Twageragezaga kuvuga ibyabaye kw’isi hose, cyane cyane ariko tukibanda ku Rwanda.

Ikindi cyatumye dusurwa n’uko twandika amakuru ku bintu bitandukanye, aho abakiri bato, ndetse n’abakuru bashobora kwisomera icyo bashatse kandi bakibona ku rubuga. Aha kandi ntitwabura kuvuga ko abasura urubuga bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo munsi ya buri nkuru cyangwa se nabo ubwabo bakatugezaho inkuru babinyujije kuri info@igihe.com.

Hari ibikorwa byinshi bitari bisanzwe twakoze bikongera umubare w’abadusura. Aha twavuga nka’ibirori bitandukanye: Miss Campus NUR 2009 (aho twasurwaga n’abantu 1500 ku munsi, Miss Rwanda 2009 (twasurwaga n’abantu 6000 ku munsi), Muri iki gihe twizihiza isabukuru y’umwaka tumaze dukora, dusurwa n’abantu 37,000 ku munsi umwe, paji zirebwa zikaba zigera kuri 2,108,932 ku kwezi.

Abakoranye na igihe.com

Igihe.com itangira gukora yahuye n’abantu batari bake batayishigikiye kuko bumvaga ari umushinga uruhije ngo kandi udashobora gukorwa n’abanyarwanda! Aba nabo twabashimira kuko burya iyo umuntu aguciye intege uzi icyo ushaka bigutera imbaraga kurushaho. Impungenge batugezagaho batubwira ko bidashoboka twarazirenze tujya mbere.

Kuri iyi si ntawigira. Ni muri urwo rwego iki ari igihe cyo gushimira cyane abadufashije, duhereye ku badusura. Uburyo badushyigikira, basoma inkuru zacu, bashyigikira ibikorwa byacu ndetse n’uburyo batugira inama mu bitekerezo byabo bakanadukosora iyo dukoze amakosa. Ibi byose bitwereka ko bashyigikiye ko dutera imbere mu buryo bugororotse.

Kubera uburyo bwacu bwo gukora bwashimwe na benshi, byatumye twiyambazwa n’abikorera ndetse na zimwe mu nzego za leta. Aha twavuga nka MINAFFET, REMA, MTN Rwanda, CNLG, TIGO, Rwanda Events, Rwandatel S.A , RG Forex Bureau n’abandi. Aba nabo turabashimira.

Ahazaza ha IGIHE.COM

Igihe.com nka kimwe mu bikorwa bya IGIHE Ltd ifite inzozi zo gukomeza kugera kure, hongerwa umubare w’abasura urubuga. Turacyafite kandi intego yo guteza imbere ibikorwa by’abanyarwanda aho bari hose kw’isi baba abayobozi, abahanzi ndetse n’abandi bose bakora ibikorwa byabera bene Kanyarwanda cyangwa bene Adamu muri rusange icyitegererezo. Ni muri urwo rwego dushaka gukomeza gufasha abantu kumenyekanisha ibikorwa byabo hifashishijwe amakuru atandukanye cyangwa se kwamamaza.

Dufite kandi ibikorwa byinshi mu gihe kiri imbere. Turifuza ko mu gihe gito kiri imbere igihe.com yajya kw’isonga mu mbuga za internet zisurwa muri aka karere n’ubwo isanzwe ibarirwa mu ziza imbere.

Olivier NTAGANZWA na Liambi Willy

Isabukuru y’Umwaka Umwe igihe.com imaze ikora: Ibyagezweho ni ibihe?

posted on Jul , 01 2010 at 15H 10min 10 sec viewed 14 times

Posté par rwandaises.com